Primier League: Manchester United Bigoranye yatsinze ikipe ya Chelsea Ibitego 2-1 mu mukino wabonetsemo amakarita abiri y’umutuku

Ikipe ya Manchester United yabonye amanota atatu bigoranye mu mukino w’umunsi wa gatatanu wa shampiyona nyuma yo kwitwara neza cyane batsinda ikipe ya Chelsea FC ibitego 2-1.

Kuri uyu wa gatandatu nibwo habaye umukino ukomeye cyane wari utegerejwe n’abantu benshi cyane, ikipe ya Manchester United yari yakiriye ikipe ya Chelsea murugo kuri Old Traford, n’umukino warukomeye kumpande zombi bijyendanye n’uburyo amakipe yombi muri iyi minsi atameze neza cyane, nko kuruhande rwa Manchester United Umutoza wayo Ruben Amorim yarabizi ko naramuka atsinzwe uno mukino byashoboraga kumushyira mu bibzo byashoboraga gutuma anirukanywa, k’uruhande rwa Chelse yo imaze iminsi ititwara neza nyuma yo yo gutsindwa na Bayern muru UEFA Champion League nayo yasabwaga kureba uko yakonjyera kugaruka mu mumwuka mwiza wo gutsinda.

N’umukino watangiye amakipe yombi yatakana ari by’umwihariko kuruhande rwa Manchester United kuko ninayo yasaga niri kugitutu cyane gusa byaje kuba bibi cyane hakiri kare k’umunota wa Gatanu Gusa Ubwo Brayan Mbeumo yazamukanaga umupira agiye gutinda maze umunyezamu wa Chelsea Sanhez aramuraha amukoreraho ikosa ahita ahabwa ikarita itukura hakiri kare cyane, byaje gutuma ikipe ya Chelsea bisa n’aho bishyize mu mibare myinshi itari yiteze.

Byaje nkubagira ingaruka kuko k’umunota wa 14 gusa kapiteni Bruno Fernandes yaje guhita atsindira igitego cya mbere Manchester United, Chelsea n’ubundi yakomeje gukina ari abakinnyi 10 ikomeza kwirwanaho ariko biranga k’umunota wa 37 Casemiro yaje kubatsinda igitego cya kabiri n’umutwe, bisa naho kuruhande rwa Chealsea birangiye.

Byagaragara ko Manchester United ifite umukino mubiganza ariko k’umunota wa 45 Casemiro akora ikosa ritari ngombwa maze abona ikarita ya kabiri y’umuhondo isanga iyo yari yabonye k’umunota wa 17, byaje guhita bishyira Manchester Unite mu bibazo cyane kuko bari batangiye gukina ari abakinnyi 10 ku 10, nyuma y’uko amakipe yombi atangiye gukina abakinnyi bangana yatangiye gusa n’aho iyoboye umukino gusa kubera ko yari yagiye ikura abasore bayo nka Cole Paplmer yabaye ngombwa ko asimbuzwa k’umunota wa 21,yakomeje kwataka gusa ariko na Manchester Unite ikomeza kujyenda yirwanaho.

Chelsea yaje kubona igitego cyo kwishyura k’umunota wa 80 cyatsinzwe neza n’umutwe na Trovah Chalobah k’umupira waruvuye muru koroneri, Nyuma yo gutsindwa igitego ubwoba bwaye bwinshi kubakunzi ba Manchester United ndetse n’umutoza Amorim wabonaga ko byakomeye, Chelse nyuma yo kwishyura igitego yatatse k’uburyo bukomeye ari abasore ba Manchester United bakomeza kwitwara neza birangira babonye amanota atatu yose bayoboye n’ibitego 2-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends