Primier League: Mumukino wishiraniro ikipe ya Arsenal murugo yahanganyirije na Manchester City igitego 1-1

Mu mukino utari woroshye wabaye kuri icyi cyumweru bigoranye ikipe ya Arsenal yabashije kubona inota 1 nyuma yo kunganya na Manchester City igitego 1-1.

Kuri icyi cyumweru tariki ya 21 Nzeri 2025 shampiyona y’igihugu y’Ubwongereza yari yakomeze k’umunsi wayo wa 5 washampiyona, hari hategerejwe umukino ukomeye cyane wari utegerejwe n’abantu benshi cyane kumpande zombi dore ko aramakipe akunda guhangana ndetse n’abatoza babiri babahanga ndetse bose babanye, Ikipe ya Arsenal niyo yari yakiye umukino kuri Emirate Stadium, Umutoza Mikel Arteta yagombaga kwereka ko uno mwaka agomba guhanga kuburyo bukomeye cyane nyuma yo kugura abakinnyi bagiye bakomeye ndetse abaguze n’amafaranga menshi

Umukino watangiye amakipe yombi yigana ari wabona ko umutoza Pep Guardiola. wabona ko yaje uno mukino afbizi neza ko Arsenal ishobora kumurusha muburyo bwo guherekanya we yaje acungira kumakontaratake, ubundi akadefanda,Elring Haaland yambuye abaore bo hagati mu kibuga ba Arsenal maze amanuka umupira yihta awuhereza Tijani Reijnder maze nawe awumusubiza neza ahita atsinda igitecya mbere cya Manchester City k’umunota wa 9 hakiri kare cyane.

Nyuma yo gutsinda igitego ikipe ya Arsenal yakomeje kwiharira umukino ariko ukabaona ko kubona aho batoborera ngo binjire muri bamyugariro ba Manchester City bigoye cyane, yaba kubasore nka Noni Madueke ndetse na Leandro Trossard kujyeza imipira kuri rutahizamu Viktor Gyökeres byagoranye .

Igice cya mbere cyarangiye Manchester City iyoboye n’igitego 1-0, mu gice cya kabiri Arsenal nabwo yaje ifite gahunda yo kwataka k’uburyo bukomeye gusa ikibazo gikomeza kuba cyacyindi ndetse bakomeza no kujyenda bagorwa n’umuzamu Gianluigi Donnarumma akomeza kugora Arsenal akuramo imipira ikomeye.

Byasabye Umunota wa 90+3 kujyira ngo Gabriel Martinelli winjiye asimbura Jurrien Timber k’umunota wa 80 ngo atsindire Arsenal igitego cyiza nyuma yo kuroba umunyezamu Gianluigi Donnarumma wari wasohotse nabi cyane, Arsenal byasaga nkaho byarangiye ibasha kubona inota rimwe, Manicity amanota atatu ayica mu myanya y’intoki, n’umukino wonjye kugaragara Bukayo Saka winjiye mu kibuga asimbuye Noni Madueke k’umunota wa 46.

Haaland yatsindaga igitego cye cya gatanu muri uyu mwaka w’imikino muri shampiyona

Gabriel Martinelli niwe washije Arsenal kubona inota rimwe kandi yinjiyeasimbuye k’umunota wa 80

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends