Mu rwego rwo guha icyubahiro ndetse no kwibuka uwahoze ari umukinnyi wa Liverpool ndetse na murumuna we André baherutse kwitaba Imana baguye mu mpanuka y’imodoka ko hazafatwa umunota wo kubibuka kuri buri mukino wa Primier League.
Nkuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’ubwonjyereza ribitangaza ryasabye amakipe yose akina ikiciro cya mbere mu mikino yose yose uko ari icumi y’umunsi wa mbere wa shampiyona bazajya babanza guha icyubahiro Diago Jota na murumuna we André Silva baherutse kwitaba Imana tariki ya 3 Nyakanga 2025 mu mpanuka y’imodoka yabereye mu ntara ya Zamora muri Espagne.
Primier League izatangira tariki ya 15 Nyakanga ikipe ya Liverpool ikina n’ikipe ya FC Bournemouth, guhera kuri uwo mukino hazafatwa umunota wo kwibuka aba basore bombi ndetse imikino izajya ikinywa abakinnyi bamabaye udutambaro tw’umukara kukaboko k’ukuboko. mu rwego gufata mu mugongo inshuti n’abavandimwe ndetse no gukomeza zo kubifuriza kugumya kuruhukira mu mahoro.

Imikino yo k’umunsi wa mbere ya Primier League bazajya babanza kwibuka Diago Jota na murumuna we
