Producer Knox beat arishimira kuba yaragize uruhare kuri Album ya The ben

Umuhanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo, Joseph Habimana Uzwi nka Knox beat yishimiye kuba yaragiriwe icyizere agahabwa kugira uruhare mu itunganywa rya zimwe mu ndirimbo ziri kuri Alubumu ya The ben.

Knox beat Aravuga ibi nyuma yo Gufasha umuhanzi the ben mu ndirimbo nyinshi mu zigize Alubumu ye Nshya yise plenty love kuko yakoze ku ndirimbo ku kigero cya 58% dore ko yakoze ku ndirimbo 7 mu ziri kuri iyi Alubumu.

Alubumu ya The yashyizwe hanze kuwa 1 mutarama 2025, hari ku bunani ubwo the ben yakoraga igitaramo cy’akataraboneka cyabereye mu nyubako y’imyidagaduro ya Bk Arena mu mujyi wa Kigali.

Nubwo iyi Alubumu yamuritswe kuri iyi tariki ariko ntabwo Indirimbo zose zahise zijya hanze, ahubwo zashyizwe hanze nyuma zibanza gushyirwa ku rubuga rwa Audiomack the ben yatangiye Gusohora zimwe muri izo ndirimbo kuri YouTube.

Ku isonga mu izashyizwe mbere kuri YouTube ni iyitwa Nana,My name the ben yakoranye na Kivumbi king, isi ndetse n’iyitwa Baby yakoranye na Marioo wo muri Tanzania, uyu Marioo uherutse gukorana Indirimbo na Element.

knox Beat yanyuzwe no gukora kuri Album ya The ben

the ben yatangiye Gushyira kuri YouTube Indirimbo za Alubumu ye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends