Putin Yiyemeje Guhuza Israel na Iran mu gihe Uburusiya(Russia) Ikomeje Intambara muri Ukraine

St. Petersburg, Kamena 19, 2025 – Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kuba umuhuza mu biganiro hagati ya Israel na Iran, mu gihe intambara yo muri Ukraine ikomeje gufata indi ntera. Ni icyemezo cyatunguranye, kuko kivugiwe mu gihe u Burusiya burimo kugaba ibitero bikaze by’amabombe n’indege zitagira abapilote ku mijyi ya Ukraine, cyane cyane i Kyiv.

Putin yabwiye itangazamakuru ko Uburusiya bufite ubushobozi bwo kuba “umuhuza w’inyangamugayo” mu ntambara iri hagati ya Israel na Iran. Avuga ko igihugu cye gifitanye umubano n’impande zombi – Iran ikorana na Russia muri gahunda ya nikiriyeri, naho Israel ikagira ubuhahirane n’Uburusiya mu rwego rwa dipolomasi n’ubukungu. Yagize ati:

“Uburusiya bushobora gutanga urubuga rw’ibiganiro n’amahoro, aho ibihugu byombi bishobora kwicarana bikaganira ku cyakemura ikibazo cy’umutekano n’iterambere.”

Yongeyeho ko isi igomba kwirinda intambara nshya, cyane cyane mu Burasirazuba bwo hagati, kandi ko igihe kigeze ngo amahanga akomeze ubwumvikane buhamye aho kongera inzika n’ibisasu.

Ibi Putin yabivuze mu gihe mu bindi bice, cyane cyane muri Ukraine, Uburusiya bukomeje ibitero bikaze. Ku wa 18 Kamena, ibisasu bya missiles na drones byarasiwe ku murwa mukuru Kyiv, bituma abantu barenga 28 bahasiga ubuzima, abandi basaga 130 barakomereka.

Abategetsi ba Ukraine bavuga ko Uburusiya buri kugaba ibitero ku buryo buhoraho, mu rwego rwo gusenya ibikorwa remezo no guca intege abaturage.

Putin we avuga ko ibyo bitero ari igisubizo ku byemezo bya NATO na G7 byo kongerera Ukraine inkunga mu bya gisirikare. Ahamya ko Uburusiya buzaharanira “gutsinda urugamba nubwo amahanga abushinja kurenga ku mategeko mpuzamahanga.”

Nubwo Uburusiya bushobora kugira uruhare mu biganiro hagati ya Israel na Iran, isi ntiyirengagije ukuntu butoroheye Ukraine. Ibi bituma abantu bibaza: Ese Putin ashaka amahoro koko cyangwa ni uburyo bwo kwigaragaza nk’ushoboye gucunga isi, mu gihe ubwe arimo kuyishora mu ntambara?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends