Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
Iyi nama ntiyasimbuye inzira zisanzwe zo gukemura ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, zirimo ibiganiro bya Luanda byashyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe na gahunda za Nairobi. Ifoto yashyizwe hanze na Qatar yerekana Sheikh Tamim yicaye hagati ya Perezida Kagame ibumoso na Tshisekedi iburyo.
Abakuru b’ibihugu bashimye intambwe imaze guterwa binyuze mu biganiro bya Luanda na Nairobi ndetse n’ibyavuye mu nama yahuje EAC na SADC i Dar es Salaam ku wa 8 Gashyantare 2025. Itangazo ryasohowe ryagaragaje ko bemeranyijwe ku gukomeza ibiganiro byatangijwe na Doha hagamijwe amahoro arambye, hagendewe ku masezerano y’inzira za Luanda na Nairobi.
Perezida Kagame na Tshisekedi bashimiye Emir wa Qatar ku bushake bwo guhuza impande zombi, bifasha mu kongera icyizere mu gushakira amahoro RDC n’akarere. Qatar ni igihugu kimaze kuba umuhuza mu makimbirane atandukanye ku isi, nk’uko biri no mu bikorwa byo guhuza Misiri, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’intambara iri muri Gaza.
Benshi batunguwe no kumenya ko iyi nama yabaye kuko yateguwe mu ibanga. Mbere, tariki 23 Mutarama 2023, ibiganiro byari byateganyijwe muri Qatar ntibyabaye kuko RDC yanze kwitabira, ivuga ko Qatar ari inshuti ikomeye y’u Rwanda. Nyuma, Guverinoma ya RDC yatangaje ko ititabiriye kubera izindi gahunda zari i New York.
Hari n’ibindi bihe Perezida Tshisekedi yanze guhura na Kagame, harimo igihe Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasabye ko bahura, ariko Tshisekedi arabyanga. Icyo gihe, yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, ndetse yavuze ko azahurira na Kagame “mu ijuru gusa.”
Perezida Kagame we aherutse kuvuga ko niyongera guhura na Tshisekedi azamubwira ko atakabaye ayobora RDC. Mu kiganiro yagiranye na Mario Nawfal, Kagame yavuze ko ibiganiro na Tshisekedi bigoye kuko iyo babonye mu nama, ibyo bumvikanyeho birahinduka akiva aho. Perezida Kagame yavuze ko Tshisekedi “atakabaye ari Perezida wa kiriya gihugu cyiza” kandi yongeraho ko azabimubwira imbonankubone mu gihe bazongera guhura.