Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > RAAL La Louvière ya Samuel Gueulette yazamutse mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi

RAAL La Louvière ya Samuel Gueulette yazamutse mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi

RAAL La Louvière, ikipe yo mu igihugu cy’ububiligi  ikinamo Umunyarwanda Samuel Gueulette, ikaba yamaze kubona itike yo kuzamuka mu cy’iciro cya mbere muri icyo gihugu izwi nka(Belgian Pro League), ibi ibigezeho ku inshuro yambere mu amateka yayo kuva yashingwa. Ibi yabigezeho nyuma yo gusoza ku mwanya wa Kabiri inganya amanota na Waregem ya mbere gusa ntiyabasha kweguka igikombe kuko yarushijwe ibitego.

Ibyo yabigezo umbwo yakinaga umunsi wa 28 wa shampiyon kuri uyu 18 Mata 2025, aho RAAL La Louvière yatsinze Lommel SK ibitego 2-1, bituma igira amanota 59, angana n’aya Waregem Amategeko yemere amakipe abairi aje imbere ko ahita azamuka mu kiciro cya mbere bityo RAAL La Louvière nayo ihita ibona iyo tike yo kuzakina mu cyiciro cya mbere umwaka utaha.

Nyuma y’uko ino kipe ibonye Samuel Gerete abereye kapiteni ibonye itike yo kuzamuka mu icyiciro cya mbere  Umutoza wa RAAL, Frédéric Taquin, yavuze amagambo yuzuyemo ibyishimo n’ishimwe. Yagize ati:

“Ndishimye cyane ku buryo numva ibyabaye bisa no kurota. Ndashimira abakinnyi banjye kuko barakoze cyane bikomeye. Abaturage b’agace dutuyemo bifuzaga cyane kubona ikipe yabo mu Cyiciro cya Mbere. Twabigezeho kandi ubu ni bwo tugiye gukora cyane.”

Samuel Gueulette, umukinyi w’ikipe y’igihugu  ‘Amavubi’,ni umwe mubafashije ino kipe kwitara neza muri uno mwaka w’imikino kuko yagiye agira uruhare rukomeye cyane haba mu gutsinda ibitego ndetse no mugutanga imipira ivamo ibitego wagiye ubona ko ari umwe mubasore bagiye bitwara neza cyane dore ko muri ikigihe ari nawe kapiteni wiyi ikipe kuburyo yabashije kuyobora bagenzi be mu ikibuga bakabasha kwitwara neza kugeza ubwo bakozew amateka bakazamura ikipe mu icyiciro cya mbere mu amateka yayo.

Iyi n’insinzi ikomeye cyane kuri uyu musore w’umunyarwanda dore ko kubera uruhare yagize bigendanye no kwitwara neza akaba ashobo kuba agiye gukina mu kiciro cya mbere cyangwa hakaba haboneka n’andi makipe akomeye akaba yamugura bityo bikaba n’inyungu ku ikipe y’igihugu amavubi yo kuba yagira umukinnyi ukomeye.

Ibi yabigezeho mugihe mugenzi we Hakimu sahabo ikipe yari yaratijwemo yo imanutse mu cyiciro cyakabiri muri icyo gihugu cy’ububiligi,gusa we ntago biramenyekana niba azamanukana nayo dore ko yari yaratijwemo gusa,ntago biratangazwa aho azerkeza kugeza ubungubu m’umwak w’imikino utaha.

Samuel Gueulette ari mubyishimo nyuma yuko ikipe ye ya RAAL La Louvière izamutse mu cyiciro cya mbere

Samuel Gueulette yafashije ikipe ye muburyo bukomeye muri uno mwak w’imikino

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *