Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Radiyo Nshya ya Sam Karenzi yatangijwe ku mugaragaro

Radiyo Nshya ya Sam Karenzi yatangijwe ku mugaragaro

Umunyamakuru Sam karenzi yatangije kumugaragaro Radiyo ye Nshya yahawe izina rya Sk FM agaragiwe n’abanyamakuru bakomeye mu Rwanda ndetse n’umuyobozi wa RMC Madam mutesi scovia.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, nibwo hatangiye gukwirakwira amakuru y’isezera rya Sam karenzi umunyamakuru wakoraga Kuri Radiyo fine FM aho yakoraga ikiganiro urukiko rw’ubujurire Kuri iyo Radiyo kimwe na Mugenzi we kazungu Claver.

Nyuma yo gusezera kwabo hatangajwe amakuru avuga ko aba bombi bagiye gukomereza akazi k’itangazamakuru Kuri Radiyo ya Sam karenzi yari agiye gutangiza Radiyo ye Nshya.

Mu ntangiro z’ukwezi kwa Gashyantare 2025, niho hashyizwe hanze amafoto y’abanyamakuru bazakora Kuri iyi Radiyo bayobowe na nyirayo Sam karenzi biteguraga kuba bayitangiza byeruye.

Kuri uyu wa 10 Gashyantare 2025, niho Umuyobozi w’iyi Radiyo Sam karenzi afatanyije n’abandi bahuriye mu mwuga w’itangazamakuru batangije Sk FM ihita itangira kumvikana aho izajya ivugira Kuri 93.9 ku murongo wa FM.

Karenzi Sam yashimiye abamufashije mu myiteguro yo gushinga sk fm kugeza igeze ku murongo, iyi Radiyo ikorera mu karere ka kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Radiyo Nshya ya Sam Karenzi yatangiye gukora

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *