Rafael York ukinira ZED FC mu Misiri, ntiyitabiriye ubutumire bw’Amavubi ku munota wa nyuma ku mpamvu atigeze asobanura. Rafael York yatangaje ko Atari buze kwitabira ubutumire gusa ntago bigeze batangaza impamvu nyamukuru yatumye atitabira, n’umwe mu basore bari kuzifashishwa mu imikino ibiri Amavubi azahuramo na Algérien.
K’umunsi wejo nabwo nibwo hamenyekanye inkuru y’uko undi mukinnyi w’Amavubi Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira muri Algérien bitwe n’uko uwo mmusore nuko mugihe yakinaga muri icyo gihugu bibeshye Visa ye ikarangira hakarengaho iminsi 12 bityo bakaba baramuhaye igihano cy’imyka itanu atakandagira muri Algérien.
Manishimwe yageze ku kibuga cy’Indege cya Aéroport Algérien d’Alger Houari Boumediene, Algérie akinira ikipe ya USM Khenchela yo mu Cyiciro cya Mbere, mu 2023/24. uyu mukinnyi wa Al-Quwa Al-Jawiya yahise ashakirwa uburyo atega indege imugarura mu Rwanda, aho agomba gukomereza ibiruhuko bye kuko Shampiyona yo muri Iraq yarangiye.
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yahagurutse m’u Rwanda tariki ya 31 Gicurasi , k’umunsi wejo hashize nibwo yakoze imyitozo ya mbere muri Algeria, yabereye ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Tchaker (Stade du 5 Juillet).
Biteganyijwe ko abakinnyi bose biganjemo abakina hanze y’u Rwanda bagomba kuba k’umunsi wo kuri uyu wa mbere basanze bagenzi babo muri Algérien kugira ngo babashe kwitegurana n’abandi
U Rwanda ruzakina na Algeria imikino ibiri ya gicuti iteganyijwe tariki ya 5 n’iya 9 Kamena 2025

Rafael York ntago yitabiriye ubutumire bw’Amavubi kubera impamvu zitaramenyekana

Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira muri Algérien kubera ibihano yafatiwe nicyo gihugu

Amavubi yakoze imyitozo ya mbere yabereye ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Tchaker (Stade du 5 Juillet).
