Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Raouf Dao wasinyiye ikipe ya AP FC K’umunsi w’ejo yaba yari yabanje gusinyira ikipe ya Singida Black Stars yo muri Tanzania

Raouf Dao wasinyiye ikipe ya AP FC K’umunsi w’ejo yaba yari yabanje gusinyira ikipe ya Singida Black Stars yo muri Tanzania

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Kamena 2025, ni bwo APR FC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, itangaza ko yahaye yamaze  gusinnyisha Memel Raouf Dao imukuye muri Burkina Faso, akaba n’umukinyi w’ikipe ya Burkina Faso.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo yagize iti” APR FC inejejwe no kwakira Memel Raouf Dao mu muryango mugari wa APR FC.”

Memel Raouf Dao afite imyaka 21 yarasanzwe akinira ikipe ya AS Sonabel Ouagadougou y’iwabo muri Burukina Faso, yatsinze ibitego 5 umwaka ushize w’imikino, ikindi n’uko ariwe mukinnyi wenyine wabanje mu ikibuga ukina imber muri shampiyona ya Burkina Faso m’umukino uheruka kubahuza n’ipe y’igihugu ya Tunisia.

Gusa ikibazo kirimo  gikomeje kuba urujijo kuri benshi n’ukuntu nyuma yo gutangazwa kawa Raouf Memel na APR FC ko yamaze kumusinyisha  biravugwa ko yari yaramaze kumvikana n’ikipe ya Singida Black Stars ngo baramaze no kugirana amasezerano gusa ashobora kuba Atari yarasinya amasezerano, ibi bije nyuma y’uko mu cyumweru gishize  hari hagiye hasohoka inkuru zivuga ko uyu musore yamaze gusinyira Singida Black Stars, abantu bo muri Tanzania batunguwe ndetse n’abiwabo muri Burkina Faso kubona asinya muri APR FC.

Amakuru dukesha Kigali Today aravuga ko yavuga n’umuyobozi wa Singida akemeza ko yamaze gusinya, Nk’uko bigaragara mu masezerano, Singida Black Stars yari yumvikanye na Raouf Merel Dao ko azayikinira igihe kingana n’imyaka itatu kuva mu mu mwaka w’imikino wa 2025-2026 kugeza mu mpeshyi ya 2028. Uyu musore muri aya masezerano bigaragara ko impande zombi zari zumvikanye ko agurwa ibihumbi 150 by’amadolari yagomba kuzishyurwa mu myaka itatu.

Ku cyiciro cya mbere Singida Black yagombaga kwishyura ibihumbi 70 by’amadolari mu mwaka w’imikino 2025-2026 nabyo byari kwishyura mu byiciro bibiri, habanje kubanza kwishyura ibihumbi 20 $ hakazakurikiraho kwishyura ibihumbi 50 $. Icyiciro kigizwe n’ibihumbi 40 $ cyari kwishyurwa mu mwaka w’imikino 2026-2027 icyarimwe mu gihe ibindi 40 $ byari kuba bisigaye nabyo byari kuzishyurwa mu mwaka w’imikino 2027-2028.

Ikiri kwibazwa  n’ukuntu yu mukinnyi yaba yasinyiye amakipe abairi, gusa n’utegereza tukaza kureba uko biza kugenda

Kuri uyu munsi kandi APR FC yasinyishije umunyezamu Hakizimana Adolphe wavuye muri AS Kigali, yasinyishije kandi Bugingo Hakim wavuye muri Rayon Sport hamwe na Iraguha Hadji wavuye muri Rayon, yasinyishije kandi Ngabonziza Pacifique wavuye muri Police FC, Omborenga Fitina  wavuye muri Rayon Sport, undi yasinnyishije n’umugande Ronald Ssekiganda bose hamwe bakaba abakinnyi 7 imaze gusinyisha uyu mwaka.

Ikipe ya APR FC isigaje gusinyisha Umukinnyi umwe ukina k’uruhande rw’ibumoso akaina asatira izamu kandi uwo mukinnyi akaba ari umunyamahanga gusa we ntago aramenyekana.

Ese ukurikije uko APR FC yitwaye ku isoko ubona abakinnyi yaguze bahagije cyangwa yagombaga kugura abakinnyi bakomeye kurusha abangaba. APR FC niyo izahagarari u Rwanda mu mikino ya CAF Champion League.

Ikiri kwibazwa  n’ukuntu yu mukinnyi yaba yasinyiye amakipe abairi

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *