Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Raphinha niwe watowe nk’umukinyi w’umwaka muri La Liga

Raphinha niwe watowe nk’umukinyi w’umwaka muri La Liga

Umunya Brazil ukinira ikipe ya FC Barcelona wagize umwaka w’imikino udasanzwe Raphinha niwe watowe nk’umukinnyi mwiza muri La Liga umwaka w’imikino wa 2024/2025, ibi yabigezeho nyuma yo gukina imikino 36 agatsindamo ibitego 18 akanatanga imipira 9 yavuyemo ibitego.

Raphinha niwe mukinnyi wa kabiri watanze imipira yavuye ibitego nyuma ya Yamini Yamal watanze imipira 15, gusa iki gihembo yegukanye yaragihanganiye na Kylian Mpappe,Vinicius Junior na Jude Bellingam bose bakinira Real Madrid gusa uwahabwaga amahirwe cyane ni Mpappe watsinze ibitego byinshi kurusha abandi k’muri shampiyona zikomeye k’umugabane w’iburayi, gusa Raphinha wagize umwaka w’imikino utangaje yaje kwitwara neza abashaguhigika abo basore yegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza wa La Liga.

Icyahesheje Raphinha amahirwe kurusha abandi FC Barcelona yegukanye La Liga abigizemo uruhare rugaragarira buri wese kandi ikipe ya FC Barcelona yatsinze Real Madrid imikino yose bahuyemo muri uno mwaka w’imikino, Lamine Yamal we yaghawe igihembo cy’umukinyi mwiza mu batarengeje imyaka 23.

Kugeza ubungubu Raphinha bias naho amahirwe yo gutwara Ballon d’Or kuko nyuma yaho Osimeni Dembele atwariye UEFA Champion Leugue amahirwe menshi ari kumwerekeraho gusa n’umusore ukiri muto Yamine Yamal yaraye yiyongereye amahirwe nyuma yo kugeza ikipe y’igihugu ya Spain k’umukino wa nyuma wa UEFA Nation League

Raphinha niwe watowe nk’umukinyi w’umwaka muri La Liga

Rphinha yatinze ibitego 18 atanga imipira 9 ivamo ibitego

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *