Rayon Sport ibiganiro bigeze kure na Yanga African yo muri Tanzania ngo iyitize abakinnyi babiri

Mu igihe  APR FC imaze gusinnyisha abakinnyi 8 bose harimo na batatu yakuye muri Rayon Sport, abakunzi ba Rayon Sport bahoraga bibaza amaeherezo y’ikipe yabo kuko kuva isoko ry’Abakinnyi ryafungura iyi kipe yaguze umukinnyi umwe gusa nawo yakuye I Burundi witwa Prince Musoni ukina yugarira.

Nyuma y’uko ino kipe usibye no kuba itaragaragara ku isoko yatakaje n’abakinnyi bari bayihetse umwaka ushize w’imikino harimo uwari kapiteni wayo MUHIRE Kevin, Iraguha Hadji, na Hakimu Bugingo utibagiwe Omborenga Fitina bose berekeje muri APR FC, bias naho kutegukana igikombe na cy’imwe umwaka ushize byagize ingaruka zikomeye kuri murera, gusa kugeza ubungu nayo isa n’iyakangutse ikabona ko igomba gushaka abakinnyi n’ubwo icyitwa amafaranga gikomeje kuba ingorabahizi.

K’umunsi w’Ejo perezida wa Rayon  Twagirayezu Thadee yabwiye Inyarwanda ko ari ku kibuga cy’indege yerekeza muri Tanzania, kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro urubuga rw’imikino rw radio Rwanda nabo bemeje ko Prezida wa Rayon Sport ubungu ari kubarizwa muri Tanzania aho yagiye kuganira na Yanga SC kubijyanye na Rayon Day ikaba ariyo yatumirwa bakazakina, sibyo gusa byamujya kuko Ngo bari no kuganira kugira ngo Yanga SC ibe yatiza Rayon Sport abakinnyi babiri, abavugwa cyane ko Rayon Sport ishaka gutira  harimo Jonathan IkangalomboKapela ukomoka muri DRC ndetse na Duke Abuya ukomoka muri Kenya kugira ngo bikunze bazafashe Rayon Sport umwaka utaha w’imikino.

N’abakinnyi beza kuko Kapela w’imyaka 23 y’amavuko gusa n’umukinnyi mwiza ukina naka rutahizamu ariko anyuze k’uruhande rw’ibumoso naho Umunya-kenya Duke abuya w’imyaka 30 y’amavuko we akaba akina mu kibuga hagati nka nimero umunani cyangwa se agakina nka nimero 10.

Rayon Sport isanzwe ifitanye umubano mwiza na Yanga SC mubijyannye n’ubucuruzi biramutse bigenze neza ibiganiro byaba ari byiza ko Rayon Sport yabona aba bakinnyi bombi, ahubwo ikcyibazwa ni ukuba abakinnyi Yanga SC yemera gutiza bari ku rwego kuburyo bazafasha Rayon Sport , nugutegereza kuko vuba aha turamenya umwanzuro niba Yanga izabatiza muri Rayon Sport.

Rayon Sport imaze gusinyisha Prince Musoni Gusa izahagarira u Rwanda mu mikino ny’Africa ya CAF Confederation Cup.naho APR FC izahagararira u Rwanda muri Caf Champion League, isoko Ryo kugura abakinnyi rizafunga tariki ya 30 kanama 2025.

Rayon Sport iri gutira yanaga African Umunya-Kenya Duke Abuya

Rayon Sport kandi iri mu biganiro na Yanga Africa ngo ibatize umunye-congo Jonathan Ikangalombo Kapela

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends