Ikipe ya Rayon Sport kuri ubungu yamaze kumurika imyambaro izambara mu mu mwaka w’imikino utaha haba imyambaro yo m’urugo ndetse n’imyambaro bazajya bamabara basohotse.
K’umunsi wo kuwa gatanu nibwo ikipe ya Rayon Sport ibinyujije kumbuga nkoranyambaga zayo yamurikiye abakunzi bayo imyambaro bazajya bamabara mu gihe bakiriye imikino yo m’urugo. k’umunsi w’ejo ku wa gatandatu nabwo yarongeye imurika imyambaro izajya yamabara igihe basohotse bagiye gukina, kuri icyi cyumweru ku isaha ya 21:00pm nibwo biteganyijwe ko bari buze kumurika umwambaro wabo wa gatatu. n’imyamabaro yakozwe n’uruganda rusanzwe rutunganya ibijyanye n’imideri rwa Kwessa.
Iyi myambaro rayon Sport yasohoye ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ukundi ari imyambaro myiza, abakunzi b’iyi kipe mu rwego rwo kuzajya muri Rayon Day basa neza ndese bamabaye nimyamabaro y’ikipe K’umunsi w’ejo ku wa mbere iyi kipe ya Rayon Sport nibwo izatangira gucuruza iyi myambaro mu iduka ryayo rihereye mu mujyi wa Kigali munyubako ya CHIC. ahao abakunzi bayo ndetse n’abandi bose bifuza kugura ino myambaro bazaba bemerewe kubona ino myambaro.
Ikipe ya Rayon Sport kandi k’umunsi w’ejo ku wa Gatandatu yasoza “Rayon week” aho ya yasoje ino gahunda itsindwa na Etincelles FC igitego 1-0, mu mu mukino wa gicuti wabereye mu karere ka Rubavu kuri Sitade Umuganda.
Nyuma yo gusoza “Rayon Week” Rayon Sport igiye gutangira kwitegura umunsi w’igikundiro uzwi nka “Rayon Day” uzaba tariki ya 15 Kanama 2025 aho bazakina umukino wa gicuti na Yanga SC yo muri tanzania muri sitade Amahoro.
IKipe ya Rayon Sport kandi k’umunsi w’ejo yatomboraga ikipe ya Singida Black Stars mu ijonjora rya mbee rya CAF Confederation Cup.


Imyambaro bazajya bamabara mugihe basohotse

Imyamabro bazajya bamabara mu gihe bakiriye imikino m’urugo




