Rayon Sport yagarikiwe muri Tanzania isezererwa na Singida Big Stars mu ijonjora rya Mbere rya CAF Confederation Cup kucyinyuranyo cy’ibitego 3-1

Ikipe ya Rayon Sport yasezerewe na Singida Big Stars yo muri Tanzania mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura byose wabiteranya Singida isezerera Rayon Sport ibitego 3-1.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025 nibwo muri Tanzania kuri Azam Complex Stadium habereye umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup, ikipe ya Singida nyuma y’uko mu mukino ubanza yari yatsinze Rayon Sport igitego 1-0 mu mukino wabereye mu Rwanda mu cy’umweru gishize, ikipe ya Rayon Sport yahagurutse i Kigali ifite intego yo gukora amateka ikajya gusezerera Singida muri Tanzania nubwo yagiye ifite umukoro ukomeye kuko yari yaritwaye nabi umukino ubanza.

N’umukino wabereye kuri Azam Complex Stadium ni sitade ya Azam, n’umukino watangiye ku isaha ya sa 6:00pm, n’umukino watangiye ikipe ya Rayon Sport isatira k’uburyo bukomeye cyane cyane ubona ko ishaka igitego hakiri kare cyane maze Ku munota wa 17 uwitwa Tony Kitoga yarekuye ishoti riremereye gusa rinyura hejuru y’izamu gato cyane.

Guhera k’umunota wa 20 w’igice cya mbere cy’umukino ikipe ya Singida Big Stars yasatiriye k’uburyo bukomeye cyane gusa umunyezamu Pavel Nzila akomeza kujyenda arokora ikipe, Ku munota wa  37 Rayon Sports yaje gufungura amazamu ku gitego cya Tambwe Gloire , gusa ibi byishimo ntago byarambye kuko kuko k’umunota 44 Idriss Dioamande wa Singida yasahise yishyura ku mupira yari ahawe na Elvis Rupia.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Singida yaje irusha ikipe ya Rayon Sport kuburyo bugaragara n’ubwo Pavel Nzila yakomeza kujyenda yitwara neza gusa nawe yaje gukora ibara yari akozwe n’umunyezamu wayo,Pavelh Ndzira aho yari agiye gufata umupira umuca mu myanya y’Intoki usanga Anthony Trabi awushyira mu nshundura.

Ntakindi Rayon Sport yagombaga gukora kuko wabonaga ko Singida ibarusha cyane, ninako umukino uza kurangira ari ibitego 2-1 bya Singida, maze igiteranyo cy’ibitego biba ibitego 3-1 singida Big Stars ikomeza mu cyiciro cya kabiri, Rayon Sport itaha rugikubita itarenze n’umutaru aho igomba guhanga amso shampiyona gusa ndetse n’igikombe cy’amahoro.

Rayon Sport igomba kugaruka i Kigali aho ku itariki ya 2 Werurwe igomba kuzakina Police FC muri shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends