Nyuma y’umusaruro ugayitsi cyane umaze igihe ugaragara mu mikino ya shampiyona gutsindwa kwa hato nahato bidasobanutse, Rayon Sports yahisemo gufata icyemezo gikomeye cyane n’icyemezo gikomeye cyo guhagarika Umutoza Mukuru w’Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ hamwe n’Umutoza w’Abanyezamu, Mazimpaka André.
Iki cyemezo cyaje nyuma yo kunganya na Marine FC ibitego 2-2 ku wa 5 Mata 2025, bawunganyije muburyo budasobanutse habe na gato kuko ibitego batsinzwe n’ibtego bidasobanutse habe nagato gusa hari hatangajwe ko umutozo w’abazamumu mpazimpaka ariwe wari kuzahagarikwa, umukino wari wabanje yariherutse gutsindwa gutsindwa na Mukura VS igitego 1-0, bikaba byaratumye iyi kipe itakaza umwanya wa mbere yari imaze igihe iriho kuko yari imaze jurune 17 iyoboye.
Rayon Sports yagize umusaruro mubi cyane kuko yatsinze imikino itatu gusa mu 10 iheruka, kandi umusaruro mubi ntiwagarukiye aho. Kuko muri iyi kipe haravugwamo n’ibibazo by’imyitozo idahagije, imyanzuro y’abatoza idasobanutse idasobanutse ndetse n’abakinnyi batagitanga umusaruro baba bitezweho bigendanye n’umusaruro baba bitezweho. Biravugwa ko Robertinho yabuze umwungiriza igihe kirekire, ibintu byakomeje kugora imitoreze ye. Mazimpaka André we ashinjwa gukomeza kugirira icyizere umunyezamu Khadim Ndiaye kandi bigaragara ko Atari kwitwara neza kuko urebye uyu muzamu mu gice cya mbere cya shampiyona yitwaye neza cyane gusa mu gice cya Kabiri yitwaye nabi cyane kuko nk’imikino ibiri iheruka ntago bisa nkaho abafana babishinja uyu muzamu hamwe na Muhire kevin nawe utari kwitwara neza muri iy’iminsi.
Rwaka Claude, wahoze atoza Rayon Sports y’abagore nyuma yo kugirwa umutoza wungirije ndetse akanajyana na Robertinho i Rubavu, ni we wahise ahabwa inshingano zo gutoza ikipe y’abagabo by’agateganyo,uyu mutoza yaramaze gutoza umukino umwe nk’umutoza wungirije gusa ubu tuvugana niwe mutoza mukuru by’agateganyo. Ibi bije mu gihe ikipe yugarijwe n’ibibazo by’imvune, abakinnyi batishyurwa ku gihe (baheruka umushahara w’ukwa kabiri), ndetse n’abakinnyi baguzwe ariko batitabazwa kandi baraje baje gufasha iy’ikipe.
Ubu Rwaka asabwa guhindura byinshi mu gihe gito, cyane ko umukino wa mbere ari uwa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro uzabera i Huye aho bazajya gusura Mukura VS tariki ya 15 Mata 2025 kandi mwibuka ko iyi kipe iherutse kuyitsindira muri sitade Amahoro. Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 47, irushwa inota rimwe gusa na APR FC. Ubuyobozi bw’ikipe buracyashakisha igisubizo kirambye, mu gihe abakunzi bayo bateze amaso uyu mutoza Rwaka gusa bamwe baravuga ko ibi ari ukuyobya amarari kuko nyuma yo gutakaza umwanya wa mbere ubuyozi bwa Rayon Sport ntacyo bafite cyo gusobanurira abafana iby’umusaruro mubi,bakaba bahisemo kwirukana umutoza mukuru gusa ibi ababirebera hafi baka babona Atari cyo kibazo nyamukuru cyari muri iyi ikipe.
Nugutegereza tukareba ese Rwaka wenyine adafite umutoza n’umwe umufasha haricyo azabasha gukora muri iyi kipe yugarijwe n’ibibazo?nugutegereza tukareba.

Umutoza Robertinhoyamaze guhagarikwa na Rayon Sport

Ibi byabaye nyuma y’umusaruro muke umaze muri iy’ikipe dore ko itsinze imikino 3 gusa mu 10 iheruka

Rwaka waruherutse kugirwa umutoza wungije niwe wahise asigarana inshingano zo gutoza Rayon Sport