Rayon Sport yamaze kumvikana na Abed Bigirimana ku masezerano y’umwaka umwe

Ikipe ya Rayon Sport yamaze kumvikana n’umusore w’Umurundi warusanzwe ukinira ikipe ya Police FC Abed Bigirimana, umwe mu bakinnyi beza bakina inyuma ya barutahizamu hano mu Rwanda.

Nyuma y’uko byagie hazamo ibazo bigiye bitandukanye ahanini harimo ibibazo byuko impande zombi zagiye zigora cyane cyane ku mafaranga, Abed Bigirirmana yemerereye Rayon Sport ko yazayerekezamo ubwo yarasoje amasezerano ye muri Police gusa yabaciye Miliyoni 40 Frw ngo asinye imyaka ibiri gusa Rayon Sport yo yamuhaga miliyoni 30 Frw nabwo kandi yavugaga ko itahita iyamuhera rimwe, Uu musore yaje kubwira Rayon ko ibyo bitashoboka ndetse amakuru atangira no kuvuga amakipe arimo Azam FC imushaka.

Nkuko dukesha amakuru bnbkigali fm abaharariye uyu musore bamaze kwemeza ko uyu musore Abed Bigirimana yamaze kumvikana na Rayon Sport bikaba biteganyijwe ko azasinya amasezerano y’umwaka umwe,Uyu musore w’imyaka 23 aragera mu RWANDA ku wa mbere avuye i Dar Es Salaam gusinya amasezerano y’umwaka 1 muri iyi kipe.

Iyi kipe ya Rayon ibonye umukinnyi mwiza wo hagati mu kibuga, nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu yamaze gusinyisha myugariro Bayisenjye Emery amasezerano y’umwaka umwe, ndetse yonjyerera amasezerano y’umwaka umwe Niyonzima Olivier Sefu, kandi biteganyijwe ko abakinnyi bose bari mwigeragezwa kuri kuri icyi cyumweru bikaba byaranjyiye ku wa mbere bakazatangaza abakinnyi bazifashishwa mu mwaka utaha w’imikino.

Rayon Sport iritegura kandi ‘Rayon Day’ izaba tariki ya 15 Kanama 2025 bazakinamo na Yanga SC yo muri Tanzania arinabwo iyi kipe izerekana abakinnyi izakoresha muri uyu mwaka w’imikino 2025/2025.

Abafana ba Rayon Sport bategereje kureba kandi ni Hamissi Cedric uherutse kugaragara mu myitozo yyi kipe ko nawe yazasinya n’ubwo abenshi batabyemera ko yamaze gusaza cyane mu mvugo bahaye ngo abasaza bari gusinyisha abandi basaza.

Nyuma y’amezi abiri bari mu biganiro Abed bigirimana ashobora kuzatangazwa na Rayon Ku wa mbere

Niyonzima Olivie Sefu yonjye amasezerano y’umwaka umwe muri Rayo Sport

Emery Bayisenge yatangajwe nk’umukinyi mushya wa Rayon Sport

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends