Ikipe ya Rayon Sport yamutse imyambaro izajya yambara mu mikino yakiriye mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/2026. imyambaro yakozwe ikigo nyarwanda gisanzwe gikora ibijyanye n’imideri cya kwesa Collection
K’umugoroba wa tariki ya 8 Kanama 2025 nibwo ino kipe ya Rayon Sport ibinyujije kumbuga nkoranyambaga zayo yamurikiye abakunzi bayo umwambaro bazajya bambara mu mikino yose bakiriye, n’ukuvuga n’umwambaro wo m’urugo, aho uyu mwambaro n’ibisanzwe ugizwe ahanini n’amabara y’uburur ndetse n’ibara ry’umweru.
Nkuko byagaragaye imurika ino myambaro yifashije abakinyi bayo abenshi biganje abashya barimo Umurundi Bigirimana Abedi, Umunye-Congo Bingi Belo, Umunya-Tunisia Mohamed Chelly, ndetse n’abakobwa b’uburanga.
Biteganyijwe kuri uyu wa gatandatu ku isaha ya 21hoo aribwo baribuze kumurika imyambaro bazajya bamabara basohotse n’ukuvuga umwambaro wo hanze, naho k’umunsi w’ejo ku cy’umweru 21h00 nabwo bazamurika umwabaro wa gatatu n’ukuvuga imyambaro bazajya bambara mu gihe byabaye ngombwa cyangwa no muyandi marushanywa.
Uruganda rwa SKol nirwo rugurira Rayon Sport imyambaro nk’umuterankunga muru wayo mu myaka 11 nbamaze bakorana. iyi myamboro izatngira kugurishwa ku wa mbere muri Rayon Shop iduka rikora muri CHIC.
Rayon Sport ikomeje kwetegura umwaka w’imikino utaha aho ubungu bari mu cyumweru bise “Rayon Week” mu rwego rwo kujyenda baikina imikino ya gicuti aho kuri uyu wa gatandatu bari bukine umukino wa nyuma na Etincelles FC i Rubavu kuri sitade Umuganda.
Nyuma yaho Rayo Sport irahita itangira kwitegura umunsi w’igikundiro uzwi nka “Rayon Day” aho bazanakina umukino mpuzamahanga wa gicuti na Yanga SC yo muri tanzani tariki ya 15 Kanama 2025 muri Sitade Amahoro.












