Rayon Sport yananiwe Gusinyisha abakinnyi bakina hano imbere mu igihugu izahagararira u Rwanda gute mu mikino ny’Africa

Ikipe ya Rayon Sport  izahagararira u Rwanda mu mikino ny’Africa ya CAF Confederation Cup, gusa nyuma y’uko umwaka ushize yabuze igikombe na cyimwe bias n’aho ibintu byo kugura abakinnyi bashya ndetse no kwiyubaka muri iyi ikipe yamabara uburur n’umweru byabaye ingorabahizi amafaranga yabaye ikibazo kuburyo kugeza ubungu nta mukinnyi wavuga ukomeye iy’ikipe irasinyisha.

Rayon Sport umwaka ushize w’imikino yabuze igikombe cya Shampiyona habura imikino ibiri ngo shampiyona irangire, mbere yaho yari yabuze igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsindwa na APR FC k’umukino wa nyuma , ibi byaje guteza ubwimvikane bucye hagati y’abafana, abayobizi ba Rayon Sport, byaje kubaviramo no gutakaza aba bamwe mu bakinnyi babo bakomeye harimo na Kapiteni wabo muhire Kevin wagiye muri Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo,Omborenga Fitina wasubiye muri APR FC, Iraguha Hadji na Bugingo Hakimu bagiye muri APR FC.

Kugeza kuri ubungubu iyi kipe abafana bari mu rujijo nyuma y’aho igenda yumvikana n’abakinnyi bikarangira itabaguze bitewe n’uko nta mafaranga bafite, bamwe mu basaza b’ikipe baherutse buri umwe kwemera abakinnyi azagurira Iyi kipe gusa kugeza ubungubu biracyagoranye, hari n’abavuga ko bateze amafaranga muri Rayon Day.

Rayon Sport yumvikanye na Mugisha Didier imusaba gusinya amafaranga ikazaba iyamuha, gusa uyu musore yarabyanze ahubwo ahitamo konjyera amasezerano muri Police FC,bari bumvikannye  miliyoni 15, yumvikanye kandi na Ntarindwa Aimable ukinira MARINE FC gusa nabyo yaje kubura amafaranga yanga gusinya, yumvikanye na Rushema Chris nabwo amafaranga aba ikibazo, nawe bari bumvikannye miliyoni 15 ngo asinye imyaka ibiri.

Kugeza kuri ubungubu Rayon Sport imaze gusinyisa Musoni Prince yakuye muri Vitaro yo m’uburundi, nyuma y’uko bari baragiranye ibiganiro ariko bikarangira Rayon Sport ikabura miliyoni 30 nawe akanga gusinya kuri uyu wa gatanu yaje guhabwa amafaranga yahawe n’uruganda rwa SKOL maze asinya amasezerano y’imyaka ibiri nyuma y’uko yarasoje amasezerano muri Police.

Kugeza kuri ubungubu abafana ba Rayon Sport bari bamenyereye kugura abakinnyi bakomeye none n’ikipe yabo n’abimbe mu igihu bayinanaye kubagura barimo kwibaza ahazaza h’ikipe yabo, aho kwiyubak irimo gusubira inyuma.

Rayon Sport yamze gusinyisha Abedi Bigirimana kuri miliyoni 30 zatanzwe na SKOL

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends