Rayon Sport yanyagiye AS Muhanga ibitego 4-0 mu mukino wa gicuti wabaye kuri icyi cyumweru

Mu mukino wa gicuti wakinnywe kuri icyi cyumweru kuri sitade y’akarere ka muhanga ikipe ya Rayon Sport yihanije ikipe ya AS Muhanga iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere maze iyinyagira ibitego 4-0 byose itangira gutanga ubutumwa ko ihari umwaka w’imikino utaha kandi izatanga isomo rya ruhago.

N’umukino witabiriwe n’abantu benshi byagaragara ko abaturage b’akarere ka Muhanga bari bakumbuye Rayon Sport dore ko bayiheruka 2021 ubwo AS muhanga yari icyi mu cyiciro cya Mbere,Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga; Drissa Kouyate, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’ , Emery Bayisenge,Musore Prince, Serumogo Ally, Tambwe Gloire, Niyonzima Olivier,Ntarindwa Aimable, Adama Bagayogo,Mohamed Chelly na Chadrack Bing Bello.

N’umukino watangiye ubona harimo guhuzagurika kumpande zombi, ubona bari gukinira hagati mu kibuga k’uburyo bukabije nta n’ibitego bari kurema, Gusa ikipe ya Rayon Sport yakomezaga kujyenda irusha AS Muhanga ikagerageza gutera mu izamu ariko imipira ikanyura hejuru y’izamu indi umuzamu wa AS Muhanga akayikuramo, Ku munota wa 35, Musore Prince wa Rayon Sports yashyizwe hasi mu rubuga rw’amahina umusifuzi ahita atanga penaliti yatewe na Adama Bagayogo umunyezamu Hategekimana Bonheur uri mu igeragezwa ayikuramo ariko bamyugariro ba AS Muhanga barangara asongamo abatsindiye igitego cya Mbere Rayon , ninako igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari igitego 1-0.

Igice cya kabiri amakipe yagerageje gukora impinduka nyinshi zigiye zitandukanye hajyamo abakinnyi bari babanje hanze, gusa ikipe ya Rayon Sport niyo yakuyemo abakinnyi icumi bose hajyamo Habimana Yves,Ganijuru Ishimwe Elie,Paul Jesus, Ndayishimiye Richard,Aziz Bassane,Harerimana Abdulaziz, Rukundo Abdourahmani, Chancelor Ndong na Karamoko ,Rayon sport yakomeje kurusha ikipe ya AS Muhanga maze Harerimana Abdulaziz atsindira Rayon Sport igitego cya kabiri kuburangare bw’uzamu na bamyugari ba AS Muhanga, Rayon Sport yaje kubana igitego cya Gatatu k’umunota wa 87 cyatsinzwe na Innocent Assana Nah wateye ishoti rikomeye, maze nyuma yaho k’umunota wa 90 ukundo Abdul Rahman yashyizemo agashinguracu kuri penalite nziza yatsinze umunyezamu ntiyananyeganyega.

Rayon Sport iba itahukanye itsinzi y’ibitego 4-0, ikomeza kwitegura nea umwaka w’imikino wa 2025/2026. aho igomba gukomeza ikina imikino ya gicuti harimo n’uzayihuza na Yanaga SC tariki ya 15 Kanama 2025 kuri ‘Rayon Day’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends