Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sport yakiriye abatoza bayo k’umunsi wejo ikanakira n’abakinnyi babiri barimo n’umuzamu ukomoka muri mali, kuri uyu wa Gatandatu amakuru aravuga ko yamaze gusinnyisha abandi bakinnyi 3.
Abakinnyi yasinyishije harimo Myugariro Rushema Chris wakininiraga Mukura VS, ibiganiro hagati yuyu musore na Rayo Sport byari bimaze igihe ariko harajemo ikibazo cyo kutumviaka kw’amafaranga Rayon Sport ikamubwira ko agomba gusinya amafaranga bakazayamuha,, uyu musore nawe akavuga ko agomba gushyira umukono ku masezerano aruko yamaze kubona amafaranga bitaba ibyo ntasinye, gusa cyera kabaye impande zombi zaje kumvika asinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Chris RUSHEMA yifuzwaga n’amakipe atandukanye arimo Police FC na Mukura VS, ariko akomeza kwanga avuga ko ashaka kujya muri Rayon Sports nubwo batumviakanaga ku mafaranga, uyu musore akaba yasinye amasezerano afite agaciro ka miliyoni 42Frw. Rayon Sport ibonye myugariro mwiza kuko uno musore umwaka w’imikino ushize mu ikipe ya Mukura yerekanye ko arumwe muri ba myugariro beza dufite hano mu Rwanda.Rushema Chris yakuriye mu Ntare azivamo ajya mu ikipe ya Marine FC aho yavuye yerekeza muri Mukura Vs
Abandi bakinnyi harimo Myugariro serumogo wongereye amasezerano y’imyaka ibiri nyuma y’uko omborenga Fitina avuye muri iyi kipe ngo bahisemo kongerera Serumugo amasezerano nk’uko bari babisabwe n’umutoza Lotfi yababwiye ko uno musore arumwe mu bazamufasha cyane.
undi musore wasinye ni Tambwe Gregoire uvuye muri Musongati FC y’iwabo i Burundi, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Rushema Chris yasinnyiye Rayon Sport imyaka ibiri


Amasezerano ya Rushema Chris afite agaciro ka miliyoni 42 Frw

Rushema Chris yarasanzwe akinira Mukura Vs

Serumogo Alyy yongereye amasezerano y’imyak ibiri muri Rayon Sport.


Tambwe Gregoire uvuye muri Musongati FC y’iwabo i Burundi, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.
