Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2025nibwo shampiyona y’iciro cyambere hano iwacu m’u Rwanda yakomezaga k’umunsi wayo 24 (Primus National League), aho ikipe ya Rayon yari yerekeje mu ntara y’uburasirazuba mu karere ka Ngoma gusura Muhazi United, maze ibasha kwegukana amanota atatu itsinze ibitego 2-0 ihita y’isubiza umwanya wa mbere by’agateganyo.
Uyu mukino wabereye kuri Stade Ngoma ugatangira ku isaha y’isakenda,aho abafana bari bakubise buzuye baje kwihere ijisho uno mukino, Rayon Sports yagaragaje ishyaka ryo kugumana icyizere cyo kwegukana igikombe, nyuma y’icyumweru kigoye cyaranzwe no guhagarika Umutoza Mukuru Robertinho. Iyi kipe yayobowe n’umusigire Rwaka Claude, wabashije kuyobora ikipe ku ntsinzi ya mbere kuva ahawe izo nshingano.
Ibitego bya Rayon Sports byabonetse bitsinzwe na Adama BAGAYOGO 65’ Biramahire Abeddy 68’ bituma kuri ino nshuro irara k’umwanya wa mbere n’amanota 50 aho irusha APR FC izakina ejo kucyumweru.
Mu yindi mikino, Musanze FC yanganyije na Vision FC ubusa ku busa (0-0), mu gihe Mukura Victory Sports yatsinzwe n’Kiyovu Sports igitego 1-0 bihita bituma Kiyovu Sport ijya ku mwanya wa 12 n’amanota 27 bituma iva mu myanya mibi yo kurwana no kutamanuka n’igitego cyabonetse mu iminota y’inyongera.
AS Kigali yatsinze Amagaju FC ibitego 2-1ikomeza kwizera kuzasoreza mu myanya myiza y’imbere
Rayon Sports itegereje k’umunsi wejo niba nyamukandagira yazatakaza ikaba yakwisubiza umwanya wa mbere burundu ,nubwo bitoroshye ,ubungu bagiye kwitegura imikino iri imbere aho bazerekeza Rubavu gukina Etencell ndetse naho bazahura na mukura vs m’igikombe cy’amahoro nubwo bitaramenyekana niba bazemera gukina icyi gikombe
Imikino isigaye igiye kuba ingenzi cyane ku makipe ahanganiye igikombe, no ku yirwana no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.




