Mukura Victory Sports yongeye gutsinda bwa Kabiri yikurikiranya Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’u Rwanda wakiniwe kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu. Ni umukino watangiye sakumi nebyiri n’igice,Ikipe y’i Huye yitwaye neza imbere ya Rayon Sports yari yitezweho gukomeza kwitwara neza, ariko inanirwa kubona amanota atatu .
Umukino wari wateguwe cyane abafana bari benshi cyane baje gushyigikira amakipe yabo umukino watangiye hafatwa umuno wo kwibuka nyakwigendera jean Rmbert Gatare uherutse kwitaba Imana. Rayon Sports isatira cyane ishaka igitego cya mbere, ariko ba myugariro ba Mukura VS biyerekanye nk’inkingi ikomeye. Ku munota wa 11, Hakizimana Zubel yagize amahirwe yo gutungura umunyezamu wa Rayon Sports, ariko umupira we urenga hejuru y’izamu.
Rayon Sports yakomeje kugerageza uburyo butandukanye binyuze kuri Muhire Kevin na Biramahire Abeddy, ariko ba myugariro ba Mukura, barimo Boateng Mensah, bakomeza kwihagararaho. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Mukura VS yagarutse mu gice cya kabiri ifite intego yo kubona amanota atatu ariko Rayon Sport wabonaga ko imbaraga zagabanutse iri kujya ikora amakosa menshi muri bamyugariro bayo. Ku munota wa 74, Samson Oladosu yatsinze igitego cyiza ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira urinjira umunyezamu wa Rayon Sports ntiyabasha kuwugarura Mukura VS ihita yandika igitego cya mbere maze aba Rayon imitima irahagarara.
Nyuma y’iki gitego, Rayon Sports yakoze impinduka ishaka uko yakwishyura, ariko ba myugariro ba Mukura VS bakomeza kwihagararaho cyane kuri uyu mutsi bitwaye neza cyane. Ku munota wa 89, Rayon Sports yabonye coup-franc yari gutuma ibona igitego cyo kwishyura, ariko umupira watewe na Aziz Bassane Koulagna ujya hanze y’izamu.
Iyi ntsinzi ya Mukura VS yayifashije gukomeza kwitwara neza muri shampiyona, mu gihe Rayon Sports yahombye amanota atatu yari gutuma iguma ku mwanya wa mbere. Ikipe ya Mukura yagaragaje ko ishobora kugora amakipe akomeye nyuma y’uko iheruka gutsinda APR FC,Mukura itsinde Rayon Sport imikino yose uyu mwaka nyamara kuri iyi nshuro aba Rayon baje bazi ko baje kwihorera gusa batashye bimyiza imoso.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe ni umwe mu banyarwanda bishimiye intsinzi ya Mukura VS&L nyuma yo gutsinda Rayon Sports.
Abafana ba Rayon Sport bari biteze uno mukino gusa agahinda ni kose ntago bakekega ko bari butsindwe bwa Kabiri na Mukura,kugeza kuri ubu Rayon iracyari ku mwanya wa 1 n’amanota 46 naho Mukura Vs ifashe umwanya wa 5 n’amanota 33
Ku munsi wejo APR FC izkina Vision niramuka itsinze hazahita hasigaramo inota rimwe hagati yayo na Rayon Sport nugutegereza tukareba niba nayo nta kosa izakora imbere ya Vision FC.



Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe ni umwe mu banyarwanda bishimiye intsinzi ya Mukura


