Rayon Sports bikomeje kugorana yongeye gusitara inganya na Gasogi United

ayon Sports FC yongeye kugorwa no kubona intsinzi nyuma yo kunganya na Gasogi United ubusa ku busa (0-0) mu mukino w’Umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda. Uyu mukino wakiniwe kuri Kigali Pelé Stadium ku Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe 2025, imbere y’abafana benshi ba Rayon Sports bari bategereje intsinzi.

Mu minota ya mbere, amakipe yombi yatangiye umukino acungana cyane, ndetse ubusatirizi bwombi ntibwabonye uburyo bwinshi bw’ibitego. Gusa, ku munota wa 12, Rayon Sports yabonye amahirwe ya mbere akomeye binyuze kuri Biramahire Abedi wateye ishoti rikomeye, ariko umunyezamu wa Gasogi United, Ibrahima Dauda, awukuramo. Iyi nshuro yari iya mbere Rayon Sports igeze imbere y’izamu ry’iyi kipe, ariko ntibashoboye kuyibyaza umusaruro.

Nyuma y’iminota mike, Aziz Bassane yagerageje gutsinda nyuma yo kubona umupira uteretswe imbere y’izamu, ariko Iradukunda Axel wa Gasogi United yamubanjirije, awukuraho. Igice cya mbere cyarangiye nta kipe ibashije kubona igitego, ndetse nta buryo bukomeye bundi bwongeye kuboneka.

Mu gice cya kabiri, umutoza wa Rayon Sports, Robertinho, yakoze impinduka mu rwego rwo gushaka igitego. Yakuye mu kibuga Adama Bagayogo ashyiramo Rukundo Abdlahaman kugira ngo yungere ingufu mu busatirizi. Ku munota wa 58, Rayon Sports yongeye kubona andi mahirwe binyuze kuri Iraguha Hadji wahaye umupira mwiza Biramahire, awutereye ku mutwe ariko ntiwagira imbaraga zihagije zo kwinjira mu izamu.

Ku ruhande rwa Gasogi United, umutoza Tchiamas Gyslain Bienvenue nawe yakoze impinduka, akuramo Hakim Hamisi ashyiramo Harerimana Abdalaziz ku munota wa 61. Ku munota wa 65, Rayon Sports nayo yakoze impinduka yinjizamo Abdulai Jalo ikuramo Richard Ndayishimiye, ariko nta mpinduka zagaragaye mu mikinire yayo.

Mu minota ya nyuma, Gasogi United ni yo yagize ubusatirizi bukomeye, yiharira umupira cyane cyane mu kibuga hagati, bigatuma Rayon Sports igorwa no kugera imbere y’izamu ryayo. Nubwo abakinnyi ba Rayon Sports bageragezaga gukoresha impande kugira ngo babone igitego, ubusatirizi bwabo bwakomeje guhuzagurika.

Umukino wongeweho iminota itanu, ariko nta kipe yabashije kubona igitego, maze urangira ari 0-0.

Rayon Sports igumye ku mwanya wa mbere, ariko APR FC iri kuyigendaho

Nubwo yatsinzwe kubona amanota atatu, Rayon Sports igumye ku mwanya wa mbere n’amanota 42, aho irusha APR FC ya kabiri amanota atanu. Ibi bivuze ko iyi kipe igifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona, ariko igomba kwikosora mu busatirizi kugira ngo ibashe gutsinda imikino isigaye kuko icyuho cya Fall Ngagne cyatangiye kugaragara hatagize igikora byaza kugorana muri murera.

Iyi ntsinzi itabonetse yongeye kugaragaza ko Rayon Sports ifite ikibazo mu gicumbi cy’ubusatirizi, dore ko imikino myinshi iheruka yakomeje kurangira nabi ku ruhande rwayo. Ikibazo cy’ibitego bike n’uburyo bw’ubusatirizi budafite imbaraga bishobora kuyigora cyane mu gihe APR FC yakomeza gutsinda imikino yayo.

Mu gihe Rayon Sports izaba ikomeza urugamba rwo kwanikira andi makipe, igomba kongera ingufu mu buryo bwo gutsinda, cyane cyane mu gice cy’inyuma cy’ibitego. Abatoza bayo bagomba gushaka umuti w’ubusatirizi bwahuzagurikaga muri uyu mukino, kugira ngo iyi kipe ikomeze kuguma ku mwanya wa mbere kugeza shampiyona irangiye.

11 babanjemo kuruhande rwa Rayon Sport

11 babanjemo kuruhande rwa Gasogi united

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends