Rayon Sports Itsikiye i Huye, bituma APR FC Ikomeza Kuyotsa Igitutu

Ikipe ya Rayon Sports, iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, yatsikiye kuri StadeMpuzamahanga  ya Huye, inganya na Amagaju FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi 18 wa Rwanda primier League.

Ibi byatumye Igitutu cyiyongera kuri Iy’ikipe yambara ubururu n’umweru, kuko APR FC ikomeje kuyikurikirana hafi, ishaka kuyambura umwanya wa mbere. Rayon Sports iracyayoboye urutonde n’amanota 41, ariko APR FC iyikurikira n’amanota 37, kandi ifite umukino k’umunsi wejo hamwe na mukura . Ni mu gihe Amagaju FC yo ari ku mwanya wa munani n’amanota 23.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi bayo bakomeye, barimo Ombalenga Fitina na Adama Bagayogo bafite amakarita atatu y’umuhondo, hamwe na Kapiteni Muhire Kevin ufite imvune.

Mu minota ya mbere, Rayon Sports ni yo yagaragaje ubukana, ikina umupira cyane kurusha Amagaju FC. Nubwo Amagaju yageragezaga nayo akanyuzamo agasatira, ariko ntibabyaze umusaruro uburyo babonaga imbere y’izamu.

Ku munota wa 30, rutahizamu wa Rayon Sports Fall Ngagne yafunguye amazamu ku gitego cyiza yatsinze akoresheje ukuguru kw’ibumoso, arobye umunyezamu w’Amagaju fc. Fall Ngagne yakomeje kwiyerekana nk’umukinnyi ukomeye, kuko ubu ni we uyoboye urutonde rawagateganyo rw’abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’uyu mwaka, aho afite ibitego 13.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports ifite igitego 1-0.

Amagaju FC Yishyuye Mu Minota ya Nyuma

Igice cya kabiri cyatangiye Saa 18:04, Amagaju FC akomeza kotsa igitutu Rayon Sports ashaka kwishyura.

Iminota 28 y’igice cya kabiri yarangiye Rayon Sports ikiyoboye 1-0, ariko Amagaju FC yihariye umupira, bashaka uko bakwishyura.

Ku munota wa 80, umukinnyi Hussen Cyiza Seraphin yatsindiye Amagaju FC igitego cyo kwishyura, ashyira ikipe ye mu mukino maze aba Rayon bagwa mukantu kuko bari bafite icyizere cy’uko umukino bawufite mu ibiganza.

Nyuma y’iminota 90, hongewemo iminota itanu, ariko ntacyo yahinduye ku amakipe yombi, umukino urangira ari 1-1 kumpande zombi.

Gutsikira kwa Rayon Sports Kubyaje APR FC Amahirwe

Iyi nsinzwi  Rayon Sports yatumye APR FC irushaho kugira amahirwe yo kuyambura umwanya wa mbere. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu izacakirana na Mukura Victory Sports kuri Stade ya Huye kuri iki Cyumweru niramuka itsinze uno mukino hazahita hasigaramo inota rimwe gusa hagati yayo na Rayon Sport.

Aya makipe yombi ayoboye urutonde rya Shampiyona aheruka gutsindirwa kuri Stade ya Huye mu mpera za 2024, ubwo APR FC yatsindwaga na Amagaju FC, naho Mukura igatsinda Rayon Sports.

Ese APR FC izabyaza umusaruro aya mahirwe? Cyangwa Rayon Sports izakomeza kuyobora shampiyona? Iminsi iri imbere izatanga igisubizo.

Abafana ba murera bari babukereye gushyigikira ikipe yabo

11 Babanje mu ikibuga kuruhande rw’amagaju

11 babanjemo kuruhande rwa Reyon Sport

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends