Rayon Sports izakoresha miliyari 2 Frw mu mwaka w’imikino wa 2025/26

Ikipe ya Rayon Sport izakoresha ingengo y’imari igera kuri Miliyali 2 Frw mu mwaka w’imikino utaha wa 2026.

Ibyi byatangajwe n’umunyabanga w’urwego rukuru rw’ikirenga wa Rayon Sport bwana Murenzi Abdallah, mu kiganiro n’itangazamukuru cyabaye nyuma y’inteko rusange isanzwe y’iyi kipe yateranye ku Cyumweru, tariki ya 7 Nzeri 2025.

Yagize ati “Turateganya gukoresha ingengo y’imari ya miliyari 2 Frw azaturuka mu bafatanyabikorwa ndetse n’ibihembo tuzakura mu marushanwa tuzitabira ariko uruhare runini ni urw’abafana binyuze muri Fan Clubs.”

Yakomeje avuga kugeza ubungu miliyoni 400 Frw arizo iyi kipe ya Rayon Sport izatangirana Shampiyona

Ati “Kugeza ubu twabaraga miliyoni 400 Frw dushobora gutangirana umwaka w’imikino.”

Ngoga Roger Aimable wari Visi Perezida wa Kabiri wa Rayon Sports, yeguye.

Ni icyemezo yafashe nyuma y’uko mu Nteko Rusange Isanzwe yabaye kuri iki Cyumweru, yavuze ko aba-Rayons batakiyihangayikira ahubwo bahora mu mwiryane.

Rayon Sport izatangira shampiyona ikina na Kiyovu Sport tariki ya 13 Nzeri 2025 mbere wa Shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.

‘umunyabanga w’urwego rukuru rw’ikirenga wa Rayon Sport bwana Murenzi Abdallah, mu kiganiro n’itangazamukuru cyabaye nyuma y’inteko rusange isanzwe y’iyi kipe yateranye ku Cyumweru, tariki ya 7 Nzeri 2025.

uyu munsi bazindukiye munteko rusange yabere kacyiru kuri icyi cyumweru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends