Rayon Sports yatomboye Singida Big Black yo muri Tanzania mu mikino y’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup.

Ikipe ya Rayon Sport izahagararira u Rwanda mu mikino ny’Africa ya CAF Confederation CUP yatomboye ikipe yatomboye Singida Big Stars yo muri Tanzania mu mikino y’ijonjora rya mbere, umukino ubanza ukaba uzabera i Kigali.

ku gicamunsi cyo Kuri uyu wa gatanu tari ya 9 kanama 2025 nibwo i Dar es salaam muri Tanzania muri studio za Azam Tv habereye tombora za CAF confederation CUP na CAF Champion League, abantu benshi bari bategerejenayje amatsiko mesnhi yo kumye amakipe azahura n’amakipe azaharari u Rwanda muri ino mikino ny’Africa, ikipe ya Rayon Sport ikaba yamaze kumyenya ikipe bazahura mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup, ikaba iazacakirana n’ikipe ya Singida Black stars yo muri tanzania.

Singida Black stars n’imwe mu makipe akomeye cyane muri Tanzania dore arimwe mu makipe afite amafaranga menshi cyane yagiye igura abakinnyi benshi bagiye batandukanye, n’imwe mumakipe nayo akomeye muri Tanzania nyuma ya Simba SC na Yanga SC ndetse na Azam FC, mu mwaka ushize w’imikino yasoreje ku mwanya wa kane. Meddie Kagere umwaka ushize yakiniraga Singida.

Umukino ubanza uzaba tariki 20 Nzeri 2025 muri sitade Amahoro, umukino wo kwishyura uzaba nyuma y’icyumweru kimwe gikurikiyeho. izarokoka hagati y’aya makipe yombi izahura n’izava hagati ya Flambeau de Centre n’indi kipe yo muri Libya itaramenyekana.

Ikipe ya Rayon Sport ifite amahirwe kuko ifitanye umukino wa Gicu n’ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania kuri “Rayon Day” ibi bizayiha ishusho y’uko izakina na Singida Big Stars.

Rayon Sport yatomboye Singida Big Stars yo muri tanzani mu ijonjora rya mbere ray CAF Confederation Cup

uko amakipe azahura mu mikino y’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends