Rayon Sports Yatsindiwe mu rugo igitego 1-0 na Singida Big Stars yo muri Tanzania mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup

Ikipe ya Rayon Sport yatsinzwe umukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAFConfederation Cup na Singida Big Stars yo muri Tanzania igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa gatandatu.

Ikipe ya Rayon ihagarariye U Rwanda mu mikino ya CAF Conderation Cup kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Nzeri 2025 yari yakiriye ikipe ya Singida Big Stars yo muri Tanzania mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup Kuri Kigali Pele Stadium, N’umukino watangiye ku isaha ya 7:00 Pm zahao mu Rwanda, ikipe ya Rayon Sport yari yabanje abakinnyi 11 mu kibuga barimo Serumogo Ali,Nshimiyimana Emmanuel,Ndayishimiye Richard,Habimana Yves,Asman Ndikumana,Adama Bagayogo,Niyonzima Olivier Seifu,Rushema Chriss,Tambwe Gloire na Nshimiyimana Fabrice.

N’umukino watangiye amakipe yombi yatakla haba k’uruhande rwa Singida Big Stars ndetse no kuruhande rwa Rayon Sport, gusa Singida niyo wavuaga ko yatangiye yataka cyane kuko ninayo yabonnye uburyo bufatika bwinshi mu minota yambere y’umukino, k’umunota wa 22 Singida yafunguye amazamu hazamuwe kufura nziza ubundi Marouf Tchakei ashyiraho umutwe umupira uruhukira mu nshundura.

Rayon Sport ikimara gutsindwa igitego nayo yatangiye kujyenda ihererakanya umupira neza gusa ukabona ko umupira uru gukinirwa hagati mu kibuga yauze aho yamera, kuruhande rwa Singida yasaga naho yasubiye inyuma ikajya icunganywa na za kontaratake, igice cya mbere n’ubundi cyaje kurangira ari igitego 1-0 cya Singida

mu Igice cya kabiri gitangiye rayon Sports ikora impinduka mu kibuga havamo Adama Bagayogo hajyamo Aziz Bassane naho kwa Singida ho havamo Emmanuel Keyekeh hajyamo Idriss Diomande, Rayon Sport yaje ishaka kwishyura igitego yari yatsinzwe gusa yakomeje kujyenda igerageza uburyo butandukanye ibunyujije kubasore babo nkaho k’umunota wa 60 Rayon Sports ibonye kufura iterwa na Ndayishimiye Richard gusa ba myugariro ba Singida bayikuraho, Afhamia Lotfi akoze impinduka mu kibuga havamo Habimana Yves hajyamo Toni Kitogwa, Rayon yakomeje kwataka ariko bikomeza kwanga ariko na Singida inyuzamo ikataka n’ubwo ntakintu gihambaye nayo yakinnye mu gice cya kabiri,Ndayishimiye Richard asimbuwe na Mohamed Chelly.

K’umunota wa 90+3 Ndikumana Asman yagize ikibazo cy’imvune ikomeye cyane biba ngombwa ko akurwa mu kibuga na ambulance ajyanywa kwa mu gaganga, ninako umukino waje guhita urangira ari igitego 1-0 cya Singida Big Stars

Ikipe ya Rayon Sport usibye no kuba yatakaje umukino yagize n’ibyago bikomeye by kuvunikisha rutahizamu wabo bagenderagaho Umurundi Ndikumana Asman wagize ikibazo cy’imvune ishobora kuzatuma amara hanze igihe kitari gito hanze y’ikibuga.

Rayon Sport nyuma yo gutsindirwa murugo imbere y’abafana bayo bari buzuye sitade ndetse n’abayobozi bayo bagiye batandukanye ya Prezida Twairayezu Thadeo ndetse Uwayezu Jean Fidele, na Munyakazi Sadate bose bari baje kwihera ijisho uno mukino, igomba gufata indege k’umunsi wo ku wagatatu yerekeza muri Tanzani gukuna umukino wo kwishyura uzab k’umunsi wo ku wa Gatandatu muri Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends