Rayon Sports yihanije AS Kigali 2-1, ikomeza kuyobora shampiyona n’amanota 46

Kuri icyi cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2025, ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 21 wa Rwanda Premier League 2024-2025, ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium. Iyi ntsinzi yashimishije cyane abakunzi b’iyi kipe kuko yabashije gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona, aho ifite amanota 46, irusha APR FC amanota ane.

Igice cya mbere: AS Kigali yatangiye neza

Uyu mukino watangiye amakipe yombi akinana imbaraga nyinshi, ariko ikipe ya AS Kigali ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 25. N’igitego cyatsinzwe neza na Emmanuel Okwi, nyuma yo gukosora neza umupira wari utakajwe na Bugingo Hakim maze aroba umuzamu wari wasohotse . Ikipe ya Rayon Sports yagerageje gushaka igitego cyo kwishyura ariko ba myugariro ba AS Kigali bakomeza kwirwanaho batinda izamu neza. Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali iyoboye n’igitego 1-0.

Igice cya kabiri: Rayon Sports isubira mu mukino

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yagarutse ifite imbaraga nyinshi, ishaka uko yishyura igitego yari yatsinzwe. Ku munota wa 64, Kanamugire Roger yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports, nyuma yo guterwa koruneri na Muhire Kevin. Iki gitego cyatumye abafana ba Rayon Sports bizera ko batsinda uyu mukino maze icyizere cyiragaruka.

Nyuma y’iminota 9, ku munota wa 73, Biramahire Abeddy yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports, nyuma y’umupira muremure wavuye kwa Khadime Ndiaye. Iki gitego cyahaye Rayon Sports amanota atatu, bituma iguma ku mwanya wa mbere n’amanota 46, irusha APR FC amanota 4.

Ni umukino witabirwe n’abafana benshi cyane kuko aba Rayon bari babukerereye biteguye gufata umwanya wa mbere ndetse bakanashyiramo amanota menshi,byarangiye inzozi zabo zibaye impamo.

Iyi ntsinzi yatumye Rayon Sports isiga APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 42, nyuma yo kunganya na Gasogi United 0-0 ku wa Gatanu.

Shampiyona izaba ihagaze mu byumweru bibiri kubera imikino y’amakipe y’igihugu. Rayon Sports ikomeje kwerekana ko ifite ubushake bwo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends