Kuri icyi cyumweru tariki ya 27 mata 2025 shampion y’icyiciro cya mbere hano m’u Rwanda yakomeza k’umunsi wayo wa 25 umukino wari witezwe n’abantu benshi n’uwo Ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo Etincelles FC ibitego 2-1 kuri Stade Umuganda, ikomeza guhatana bikomeye muri shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-2025. N’umukino wari witabiriwe n’abantu benshi bategereje kureba uko Rayon Sport yitwara dore ko mucyeba wayo APR FC yo k’umunsi wejo yari yitwaye neza agatsinda Rutsiro ibitego 5-0, maze igafata umwanya wa mbere hari hategerejwe ko Rayon Sport iremera gutakaza umwanya wa mbere ariko byarangiye nayo yisubije icyubahiro yisubiza umwanya wa mbere.
Umukino watangiye amakipe yombi afata umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Rayon Sports yatangiye umukino ubona ko ishaka igitego hakirikare cyane, binyuze ku abasore bayo barimo Biramahire abeddy ukomeje gugasha iy’ikipe cyane ndetse Muhire Kevin aho bagiye bagerageza kugenda barema uburyo bw’ibitego ariko mu iminota ya mbere ntago byabahiriye kuko abasore ba . Etincelles fc bakomeje kwihagararaho ahubwo nabo ukabana ko banyuzamo bakataka ariko umuzamu wa Rayon Sport Niyongira akagenda yitwara neza.
Rayon Sports yaje gufungura amazamu k’umunota wa 30 ubwo Biramahire Abeddy abatsindiye Rayo Sport ku mahirwe yarabonye neza imbere y’izamu. Etincelles FC yahise itangira kureba uburyo yakwishyura igerageza amahirwe ariko bira birangira igice cya mbere Rayon Sport iyoboye n’igitego 1-0
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakomeje gukinira imbere mu kibuga, irushaho gusatira izamu rya Etincelles. Ku munota wa 47, Rayon Sport yongeye kubona igitego cya kbiri nyuma yo gukinana neza hagati ya Biramahire Abeddy na Aziz Bassane Koulagna.
Biramahire Abeddy ari kugenda afasha Rayon Sport muri ibi bihe kuko nko mu mikino itatu iheruka akamaze kubatsindira ibitego 4
Etincelles FC yakomeje kugenda nayo igerageza amahirwe ngo irebe ko yakwishyura maze k’umunota wa 90 babona igitego kimwe cy’impozamarira, cyatsinzwe na Ismail. Gusa basa naho bishyuye bakerewe kuko byarangiye icyo gitego ntacyo kibamariye kuko umukino watrangiye batsinzwe ibitego 2-1
Rayon Sports yahise yisubiza umwanya wa mbere nyuma y’uko mukeba yari yawurayeho ihita yuzuza amanota 53 naho APR FC yuzuza amanota 52 k’umwanya wa Kabiri, Nukureba uko imikino itanu isigaye ngo shampiyona y’u Rwanda irangire aya makipe yombi akomeje guhatanira igikombe cya Shampiyona zitwara.

Biramahire Abeddy yatsinze ibitego niwe watsindiye Rayon Sport ibitego bibiri wenyine

Biramahire Abeddy amaze gutsinda ibitego 4 mu mikino itatu iheruka


