RDC: Uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera Ashobora Gufungwa Imyaka 10 Azira Kwiba Indishyi z’Abarokotse Intambara

KINSHASA – Urukiko rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruri gusuzuma urubanza rukomeye ruregwamo Constant Mutamba, wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera, ushinjwa kwiba amafaranga y’indishyi yoherejwe na Uganda ku gihugu cya Congo n’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) ku byabaye mu ntambara izwi nka “Six-Day War” yabaye mu 2000 i Kisangani.

Umushinjacyaha mukuru yasabye ko Mutamba ahanishwa imyaka 10 ari gukora imirimo y’agahato “travaux forcés” , akamburwa uburenganzira bwo gutora no kwiyamamaza mu matora mu gihe cy’imyaka 10, ndetse akavanwa mu nshingano zose za leta. Yasabye kandi ko adashobora kugirirwa imbabazi cyangwa gufungurwa mbere y’igihe, kandi agasubiza amafaranga yose ashinjwa kwiba.

Aya mafaranga yari agenewe kubaka gereza i Kisangani no gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’intambara. Umushinjacyaha yavuze ko “kwiba aya mafaranga ari ukkwambura agaciro abaturage bagizweho ingaruka n’ibyaha bya kera” no “gusuzugura amateka y’igihugu.”

Urukiko rwavuze ko tariki ya 27 Kanama 2025 ruzatangaza umwanzuro wanyuma w’urubanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends