Real Madrid Abakinnyi bahawe agera kuri miliyoni 250 z’agahimbazamusyi

Ikipe ya Real Madrid isanzwe itanga agahimbazamusyi ku bakinnyi bayo mu gihe begukanye ibikombe, ariko ubu kuriyi nshuro  Perezida wayo, Florentino Pérez, yahisemo kubaha ibihembo nyuma yo gusezerera ikipe ya  Atlético Madrid muri 1/8 cya UEFA Champions League bakerekeza muri 1/4, aho bazacakirana na Arsenal.

Perezida Pérez yahaye abakinnyi be agahimbazamusyi k’arenga miliyoni 250 z’amafaranga y’Amanyarwanda, kubera imbaraga iyi kipe irimo gukoresha muri uyu mwaka w’imikino. Mu mikino yose y’uyu mwaka, Real Madrid ishobora gukina imikino igera kuri 72, harimo Copa del Rey, Champions League, n’igikombe cy’Isi cy’amakipe izitabira . Kugeza ubu, Real Madrid imaze gukina imikino 12 muri Champions League, mu gihe umwaka ushize begukanye igikombe bari bakinnye imikino 13 gusa kandi ubungubu baramutse bageze kuri finali byarangira bakinnye imikino 15.

Real Madrid izakomeza gukina imikino myinshi, mu marushanya agiye atandukanye bagifiteho ijambo haba  La Liga,Champion League n’igikombe cy’Isi cy’amakipe yabaye ayambere iwayo. Ntabwo ari ukubaha ibihembo gusa Pérez yashingiyeho, ahubwo ni n’uburyo bwo gukomeza gushishikariza abakinnyi gukomeza kwitwara neza kuko kugera muri 1/4 byonyine byazamuye amafaranga iyi kipe ibona muri Champions League aho yiyongereyeho 21% ugereranyije nayo binjizaga muri iri rushanywa.

Kugeza ubu, Real Madrid imaze kwinjiza miliyoni 60 z’Amayero, harimo miliyoni 12 babonye kubera kugera muri 1/4. Niba begukanye igikombe, amafaranga yose ashobora kugera kuri miliyoni 100 z’Amayero. Ibi byose byatumye Pérez afata icyemezo cyo guhemba abakinnyi kugira ngo bakomeze guharanira gutsinda no kugera kure muri iri rushanwa rikomeye ku makipe i Burayi.

Real madrid ibi biraza gutera imbaraga abakinnyi bigendanye n’amarushanywa bari guhanganira harimo La Liga bahanganye cyane FC Barcelona naho muri Champion League izacakirana na Arsenal ni umwe mu mikino uzaba ukomeye cyane kuburyo bashobora kuzitwara neza bakaba bakwegukana aya marushanwa yose dore ko banahabwa amahirwe menshi kurenza andi makipe,nugutegereza tukareba uko ino kipe y’Ibwami izitwara nyuma yo guhabwa agahimbaza kugira ibone imbaraga zo guhatana mu mikino irimbere.

Buri mukinnyi yahawe agera kuri miliyoni 250 z’amanyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends