Nyuma y’uko ikipe ya Real Madrid yandagajwe cyane n’ikipe ya PSG ikayitsinda ibitego 4-0 inayirusha cyane, yahise ibona ko igifite ibazo byinshi, byahise biyereka ko umwaka w’imikino utaha ishobora kuzayigora cyane ikurikije urwego rw’abakinnyi ifite.
Ikipe ya Real Madri kubera ukuntu imaze imyaka itagura yarihaye kwinjiza abakinnyi k’ubuntu nyuma yo kwinjiza Mbappe ndetse na Trent, yakomeje kujyira ngo niko bizakomeza bituma ubungubu yemerewe kujyana ku isoko miliyoni zirenga €300 zo kugura abakinnyi.
Iyi kipe ya Real Madrid nyuma yo kubona ko ifite ibihanga byinshi by’umwihariko hagati mu kibuga nkuko ikinyamakuru Marca kibitangaza iyi kipe igiye gushyira abakinnyi bagera kuri batatu ku isoko kugira ngo ibashe kwinjiza umukinyi wo hagati mu kibuga ndetse ibashe no kugura myugariro.
Ikipe ya Real madri igiye gushyira ku isoko abakinnyi bane barimo Eduardo Camavinga, Rodrygo Goes,Rodrygo, Goes,Dani Ceballos, Ferland Mendy.
Ikipe ya Real Madrid nyuma y’uko umwaka ushize amakuru yavuga ko yifuza umukinyi wo hagati mu kibuga Rodri, kuri ubungu nabwo honjye kuvuka amakuru avauga ko Real Madri yiteguye kwishyura arenga miliyoni €100 igakura Rodri muri mani city ikamujyana i Madrid.
Real Madrid kandi ngo yeteguye kujya mu biganiro bisesuye na Liverpool kuri myugariro Ibrahim Konate nawe akaba yazaza kubafasha mu mwaka w’imikino utaha.
Nyuma y’uko ino kipe ya Real Madri yarimenyereye kubona abakinnyi bubuntu yamaze kuva ku izima igiye gushora amafaranga mu kugura abakinnyi nyuma yo kubona ko bishobora kuzaba bibi umwaka w’imikino utaha.
Vinicius Junior nawe nyuma yo gusaba amafaranga aruta ayabandi muri Real Madrid yemeye kugabanya dore ko yasabaga miliyoni €36 ku mwaka, ariko yemeye gufata miliyoni €25 bikaba biteganyijwe ko nawe agomba konjyera amasezerano kuyo yarasanganywe yari kuzamugeza muri 2027.

Eduardo Camavinga ari mubagmba kugurishwa

Rodrygo Goes nawe nkuko nawe abyifuza ari mubagomba gusohoka muri Real Madrid

Ferland Mendy nawe agomba gusohoka

Dani Ceballos nawe ari mubagomba gusohoka
