Ikipe ya Real Madrid yitegura umukino ukomeye wa 1/2 cya UEFA Champions League izahuramo na Arsenal ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, ariko kugeza kurubungu ifite ikibazo gikomeye cy’abanyezamu cy’abanyezamu bayo bose bafite ibibazo by’imvune. Thibaut Courtois na Andriy Lunin, abanyezamu babiri basanzwe babanzamo, bose bafite ibibazo by’imvune, bivuze ko umusore Fran González w’imyaka 19, utarakina umukino n’umwe mu bakuru, ashobora kubanza mu izamu ubwo Real Madrid izaba yagiye gusura Arsenal kuri uyu wa kabiri.
Thibaut Courtois niwe mu munyezamu wa mbere wa Real Madrid afite ikibazo cy’ububabare mu ivi, ariko hari icyizere ko ashobora gukina umukino wo kwishyura na Arsenal kuko umukino ubanza wo byitezweko atazagaragara. Gusa, ntibizwi neza niba azaba ameze neza ku buryo ashobora gukina umukino wose.
Andriy Lunin ni umunyezamu wa kabiri, nawe afite ikibazo ku kagombambari, arimo gukorerwa ibizamini by’ubuzima uyu munsi kugira ngo harebwe niba ashobora kujya mu kibuga gusa nawe amahirwe mesnhi n’uko atazagaragara muri iyi mikino yombi bazahuramo na Arsenal.
Fran González niwe byitezwe ko agomba kuzajya mu izamu ,Uyu musore w’imyaka 19, ufite uburebure bwa 199 cm, yitezwe ko ari we uzatangira mu kibuga nk’umunyezamu wa Real Madrid mu mukino bazakina na Valencia bazakina muri iyi wikendi muri La Liga. Niba Courtois na Lunin batiteguye, ashobora no kubanzamo mu mukino ukomeye wa Champions League na Arsenal.
Iki kibazo cy’abanyezamu cyiyongera ku zindi mvune za Real Madrid. Nubwo ari ikipe ifite ubunararibonye mu marushanwa akomeye, gukina Champions League idafite abanyezamu bayo bakuru ni ikibazo gikomeye cyane. Ibi biraza guha imbaraga Arsenal nubwo nayo yugarijwe n’ibibazo by’imvune, bityo Real Madrid igomba kwitegura guhangana n’ikipe ikomeye yiteguye guhatanira igikombe.
Ese Real Madrid izashobora gutsinda Arsenal nubwo ifite ikibazo cy’abanyezamu? Cyangwa Arsenal izabyungukiramo ikazayisezerera nubwo nayo ifite ibibazo by’ubwugarizi? Amaso tuyahanze ku wa kabiri

Real Madrid Izakina na Arsenal Idafite Abanyezamu Bayo Babiri Basanzwe babanzamo ikazabanzamo umwana w’imyaka 19

Fran González w’imyaka 19, utarakina umukino n’umwe mu bakuru, ashobora kubanza mu izamu ubwo Real Madrid izaba yagiye gusura Arsenal kuri uyu wa kabiri.