Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Real Madrid yamaze kumvikana n’umutoza Xabi Alonso amasezerano y’imyaka itatu

Real Madrid yamaze kumvikana n’umutoza Xabi Alonso amasezerano y’imyaka itatu

Amakuru mashya abyutse atangazwa n’Ikinyamakuru Marca cyandikira muri Espagne, cyatangaje ko Real Madrid yamaze kumvikana n’umutoza Xabi Alonso amasezerano y’imyaka itatu, ni nyuma y’ibyari bimaze iminsi bivugwa ko ashobora kuza Muri Real Madrid gusimbura uzasimbura Carlo Ancelotti wamaze gutangaza ko ubwo uno mwaka w’imikino uzaba urangiye azahita atandukana na Real Madrid.

Byitezwe ko Xabi Alonso utoza Bayer Leverkusen ubu, wanakiniye ikipe ya Real Madrid mugihe gito cyane amaze atoza ikipe ya Bayer Leverkusen yo mu gihugu cy’ubudage yatwaye shampiyona adatsinzwe umukino n’umwe ageza  Bayer Leverkusen muri ¼ kuri Fianal ya Europr League ubwo batsindwaga na Atalanta k’umukino wanyuma,n’umutoza wagaragaje ubuhanga bukomeye cyane kuburyo amakipe akomeye yatangiye ku mwifuza ariko kuva umwaka ushize ikipe yazaga ku isonga ni Real Madrid na mbere y’uko batandukana na Carlo Ancelotti byari byitezwe ko igihe cyose azavira muri Real Madrid ariwe ugomba kuzahita aza kumusimbura nk’umutoza mukuru.

Biteganyijwe ko Carlo Ancelotti agomba gusohoka muri Real Madrid ubwo uno mwaka w’imikino uzaba urangiye ubundi Xabi Alonso akobona kwinsjira muri Real Madri akaza gutwara  ikiragano cyiyobowe Mbappe, Xabi Alonso asanze muri Real Madri harimo ibibazo byinshi by’abakinnyi n’ubwo baherutse gutangaza ko bamaze kumvika Trent ariko haracyari ibindi bibazo kuko mubwugarizi bw’iyikipe hacyirimo ibibazoo ndetse no mu kibuga hagati harimo ibazo by’abakinnyi.

Nugutegereza tukareba abakinnyi Xabi Alonso azongera muri Real Madrid ubwo azaba amaze guhabwa inshingano ndetse na Real Madrid yamaze kumutangaza ubwo uno mwaka w’imikio uzaba urangiye.

Carlo Ancelotti agomba kwerekeza mu makipe menshi yarimo amwifuza cyane cyane amakuru menshi ndetse n’amahirwe menshi amwerekeza mu ikipe y’igihugu ya Brazil.

Xabi Alonso yamaze kumvikana na Real Madrid kuzayitoza imyaka 3

Ikinyamakuru Marca cyandikira muri Espagne, cyatangaje ko Real Madrid yamaze kumvikana n’umutoza Xabi Alonso

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *