Ikipe ya Real Madri yamaze kwirukana bamwe mu baganga bayo bitewe n’imvune zaranze ino kipe umwaka ushize w’imikino ndetse no kutumvika hagati yabo kubijyanye n’akazi bashinzwe ko gukurikira ubuzima bw’abakinnyi.
Mu mwaka ushize w’imikino Ikipe ya Real Madri yagize imvune zidasanzwe zigiye zitandukanye ku bakunnyi bayo, aho abakinnyi bayo bose yakoresheje umwaka w’imikino ushize, abakinnyi batahuye n’ikibazo cy’imvune n’abakinnyi babiri gusa aribo Luka Modric na Arder Guller, mu gihe hari n’abavunitse kuburyo bukomeye ndetse bakanabagwa barimo Antonio Rudiger, Ferland Mendy, David Alaba na Dani Carvajal.
Kuri Real Madrid ibyo byose ibifata nk’uburangare bw’abaganga ndetse no kudahuza mu kazi kabo ko kwita ku bakinnyi, bityo yafashe umwanzuro wo kwirukana bamwe mu baganga bayo bitewe n’icyo kibazo,abaganga birukanywe harimo nka Daniel Rosado wari n’umuyobozi muri icyi gice cy’ubuganga na Jaime Abasca.
Ubuyozi bw’igice cy’ubuganga cyahise gisigaranywa na Dr Felipe Segura usanzwe muri Real Madrid kuva muri 2021. ndetse mu bandi bagomba kuza gusimbura abirukanywe harimo Manuel Arroyo wari usanzwe mu ikipe ya Granada.
Real Madri usibye David Alba ucyiri mu mvune abandi bakinnyi bose bameze neza ndetse baritegura no gutanjyira imyitozo ku munsi w’ejo ku wambere bitegura umwaka w’imikino utaha aho bagomba gukina umukino wabo wa mbere tariki ya 19 uku kwezi kwa munani n’ikipe Osasuna.
