Abahanzi bo mu gihugu cya Nigeria Aribo Rema na Ckay baciye agahigo ko kuba abahanzi bo muri afurika bumviswe cyane kuri Spotify mugihe cy’ukwezi kumwe kuva uru rubuga rwatangira gukoreshwa n’abo muri afurika.

Ubusanzwe ku rubuga rwa Spotify buri kwezi hagaragazwa abahanzi cyangwa indirimbo z’abahanzi bumvisweho n’abantu benshi kurusha abandi, nubwo bimeze uko hari imibare yananiranye kuba hagira undi muhanzi uyirenzaho ngo ibihangano byabo byumvwe n’abagera kuri iyi mibare mu kwezi kumwe.
kuri uru rutonde habanza abahanzi babiri bo muri Nigeria bagakurikirwa n’umunya afurika y’epfo Tyla nawe uhagaze neza muri iyi minsi mu muziki.

urutonde rwabo ni uru:
- Rema yumviswe n’abantu Miliyoni 40 mu kwezi, yabigezeho muri mata 2023 ndetse yongera kubikora muri mata 2024.
- Ckay yarebwe mu gihe cy’ukwezi kuri uru rubuga n’abagera kuri Miliyoni 34 ibyo yabikoze mu Ugushyingo 2021.
- Tyla yarebwe mu gihe cy’ukwezi n’abantu Miliyoni 33.4 akaba yarabigezeho muri Gicurasi 2024.
- Ayra starr yarebwe n’abantu Miliyoni 31.7 mu gihe cy’ukwezi, ibi yabikoze muri Kamena 2024.
- Burna boy yarebwe n’abagera kuri Miliyoni 23 mu kwezi aho yabikoze muri Nzeri 2024.
Abandi bahanzi bagaragara kuri uru rutonde harimo Abanya Nigeria barimo Tems na Wizkid mu mwaka wa 2023 na 2024.

