Rema wo muri Nigeria yegukanye ibihembo bitatu mu ibyatanzwe muri trace awads byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Gashyantare 2025.
Ibyamamare bitandukanye ku munsi w’ejo kuwa Gatatu byari bihuriye muri Tanzania ku kirwa cya zanzibar ahatangiwe ibihembo ku bantu bindashyikirwa mu myidagaduro cyane mu muziki.
Mu bihembo byose byatanzwe, umuhanzi w’umunya Nigeria yigaragaje gusumbya abandi kuko yahawe ibihembo bitatu kubera ibikorwa byiza yakoze mu byiciro bitandukanye yari Ahatanyemo.
Rema yegukanye igihembo cya album y’umwaka abikesha indirimbo yitwa heis yaciye ibintu ku isi cyane mu kubera uburyo yagaragaje ko uyu muhanzi afite ubuhanga mu kuvanga injyana zirimo afroabeat n’izindi z’amahana.
Rema Kandi yatwaye igihembo cy’umuhanzi mwiza mu bagabo ndetse n’igihembo cy’indirimbo nziza biturutse ku ndirimbo ye yitwa DND ibintu byatumye ashimangira ko akomeye kurenza abandi muri afurika.
Mu bindi bihembo byatanzwe harimo ibi bikurikira:
Abahanzi barimo tam sir na team paiya bo muri cote d’voire batwaye igihembo cy’indirimbo yahuriweho na benshi babikesheje iyitwa Coup du marteau.
Utunganya indirimbo mwiza w’umwaka wahigitse abandi ( producer) cyatwawe na P.priime wo muri Nigeria biturutse ku ndirimbo yakoze ku mashusho y’indirimbo ya asake na Rema bise MMS.
mu incamake Dore abagize ibihembo batwara muri trace awards:
- Titom na Yuppe
- Rema
3.Tamsir na Team paiya - Meji alabi
- Makhadzi
- Dj moh green
- Didi B
- Diamond platnumz
- Tyla
- Fally ipupa
- P.Priime
- Mercy chinwo
- Bien
- Ayra star
- Josey
- Chelsea Dinorath
- Nandy
- Joe dwet file
- Duquesa
- Lea Churro
- Barth
- D’Banj

Rema yandikiye izina muri trace awards
