Umukobwa umaze iminsi yaratwaye imitima y’abakoresha imbuga nkoranyambaga witwa Reyna ahataniye ibihembo bikomeye muri afurika byumwihariko mu bakora ubuhinzi n’ubworozi.
Nkuko nawe yakomeje kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze,uyu mukobwa w’ubwiza Ari mu bakandida bari guhabwa amahirwe yo gutwara ishimwe muri ibi bihembo byateguwe na kompanyi ya Business award aho muri uyu mwaka n’uyu mukobwa yajemo.
Mu bihembo bizatangwa n’iyi kompanyi harimo Ibizahabwa ibigo bikora iby’ubwiza,abikorera ku Giti cyabo mu bijyanye n’inganda, kompanyi zicuruza zikanahuza abagura imodoka n’abandi batandukanye ariho hajemo n’iki cyiciro uyu mukobwa arimo cy’abakora ubuhinzi n’ubworozi akaba akirimo we n’uwitwa Vale.
Reyna yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ibikorwa bye by’ubworozi n’ubuhinzi acishaho ibyakuruye benshi cyane bamwe bakabibuza b’ubwiza bwe butamenyerewe mu bakora ubuhinzi.
Kuri ubu uyu mukobwa ni umwe mu bari kuzamura ubukungu bwabo cyane ko asigaye agemurira ibihugu bitandukanye ibiribwa akanatanga imirimo Kubo akorana nabo muri ibi bikorwa bye.
