Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Rihanna atwite umwana wa Gatatu

Rihanna atwite umwana wa Gatatu

Umuhanzikazi Rihanna yahishuye ko atwite koko nk’uko bamwe bamaze igihe babitekereza kandi ko yiteguye neza undi mwana we wa Gatatu.

Robyn Rihanna Fenty uzwi nka Rihanna mu muziki ku isi yemeye ko inda ari nyarwege yitegura kubona umwana wabo wa Gatatu Nyuma y’amagambo yo gukekeranya yagiye avugwa ko yaba ari hafi kubyarana undi mwana na Asap rocky babana nk’umugore n’umugabo.

Rihanna yaherukaga kwibaruka ubwo babonaga umwana wa 2 mu myaka 2 ishize kuko babonye ubuheta kuwa 03 kanama 2023 ndetse akaba yarabonye umwana w’umuhungu kuwa 13 Gicurasi akaba ubu amaze kubyarana na Asap rocky abana babiri mu gihe bitegura n’undi wa gatatu.

ibi yabihamirije mu birori bya Met Gala yari yitabiriye mu masaha yashize byari ibirori by’imideli biri mu bikomeye kuri iyi si byanitabiriwe n’abandi bahanzi batandukanye baturutse impande zose z’isi ariko biganjemo abahanzi,abakinnyi ba filime n’abandi bafite ibikorwa bakora bifitanye isano n’imyidagaduro.

uyu Muhanzikazi asa nuwamaze kuba ahagaritse umuziki we akita ku kijyanye no kwita no nkwagura umuryango we cyane ko kuva aho atangiriye gahunda yo gushaka urubyaro atagikora neza umuziki kuko aherutse gushyira hanze indirimbo mu myaka ibiri ishize ubwo yashyiraga hanze iyitwa lift me up ndetse na Born again nazo zaje zikurikiwe n’igihe kingana n’imyaka itatu yari ishize adasohora indirimbo.

muri iyi minsi Uyu mugore asa naho atumbiriye cyane urugo rwe n’iterambere cyane ndetse akaba ari mu basigaye bajya inyuma y’umugabo we mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Aba bombi baherutse kurikoroza ku mbugankoranyambaga ubwo Rihanna na Asap bagaragazaga amarangamutima yo ku rwego rwo hejuru igihe umugabo we Asap yagirwaga umwere n’inkiko zo muri Leta zunze ubumwe za amerika ku byaha yakurikiranwagaho.

Rihanna arakuriwe yiteguye kwibaruka

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *