Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Rihanna na Taylor swift barayoboye: menya abahanzikazi bakize cyane ku isi

Rihanna na Taylor swift barayoboye: menya abahanzikazi bakize cyane ku isi

Umuhanzikazi w’umunyamerika Taylor swift yashyizwe ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abahanzikazi bafite agatubutse kurusha abandi ku isi muri uyu mwaka wa 2025.

Ni urutonde rwashyizwe hanze n’urubuga rwa Forbes rukora ku bijyanye n’amakuru atandukanye y’ibyamamare harimo n’abo mu myidagaduro aho kuri iyi nshuro rwatangaje abahanzikazi bafite ubutunzi buhambaye babukuye mu bikorwa by’umuziki n’indi mirimo bakora itandukanye.

Dore uko aba bahanzikazi bakurikirana kuri uru rutonde hakurikijwe ingano y’amafaranga batunze bakomoye mu muziki bakora

  1. Taylor Swift Aza imbere kuri uru rutonde aho abarirwa Miliyari 1 na Miliyoni 600 mu madorali ya amerika, Ni ukuvuga hafi Tiliyari Eshatu z’amanyarwanda.
  2. Rihanna ari ku mwanya wa kabiri aho abarirwa angana na Miliyari 1 na Miliyoni 400 mu madorali.
  3. Selena Gomez ari nku mwanya wa gatatu aho afite arenga Miliyari 1 na Miliyoni 300 mu madorali.
  4. Madonna ari kuri uyu mwanya ku gaciro ka Miliyoni 850 y’amadorali yibitseho.
  5. Beyonce niwe uza ku mwanya wa Gatanuaho umutungo we ubarirwa arenga Miliyoni 760 y’amadorali.

Abandi bahanzikazi bari kuri uru rutonde mu buryo bw’incamake

  • Celine Dion na Miliyoni 550 z’amadorali
  • Barbra Streisand na Miliyoni 460 z’amadorali
  • Dolly Parton kuri Miliyoni 450 mu madorali
  • Katy Perry na Miliyoni 350 z’amadorali
  • Mariah Carey kuri Miliyoni 225 z’amadorali
  • Jennifer Lopez ufite Miliyoni 150 z’amadorali anganya na Lady Gaga kimwe na Yoko Ono

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *