Robertinho ni umutoza usanzwe nk’abandi – Niyongabo w’Amagaju FC mbere yo guhura na Rayon Sports Idafite Muhire Kevin Na Omborenga fitina

Ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2025, kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, hateganyijwe umukino w’umunsi wa 18 wa Rwanda Premier League ukomeye hagati ya Amagaju FC na Rayon Sports. Mbere y’uyu mukino, Umutoza wa Amagaju FC, Niyongabo, yagaragaje icyizere cyo kwitwara neza ndetse anagaruka ku bushobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, ayigereranya n’andi makipe.

Ubwo yari abajijwe uko afata Umutoza Robertinho, uyoboye Shampiyona kugeza ubu, Niyongabo yavuze ko amufata nk’umutoza usanzwe nk’abandi. Yagize ati: “Ni umutoza usanzwe nk’abandi ni uko gusa afite ikipe ifite uburyo, ishobora gushaka abakinnyi ishaka bose. Ubushobozi turabunganya kuko ibyo twiga ni bimwe.”

Uyu mutoza kandi yagarutse ku mpinduka zabaye muri Rayon Sports, avuga ko ikipe bazaba bahanganye muri Gashyantare itandukanye cyane n’iyo bakinnye muri Nzeri. Ati: “Nibaza ko imikino idasa kuko Rayon Sports yo muri Nzeri itandukanye n’iyo muri Gashyantare. Yabayemo impinduka kandi natwe ni uko.”

Mu rwego rwo gukomeza kwerekana imbaraga z’iyi kipe, Niyongabo yavuze ko Rayon Sports yongereye abakinnyi bashya barimo rutahizamu ukomeye ndetse unayoboye bagenzi be. Ku rundi ruhande, yavuze ko na Amagaju FC yongereye abakinnyi bashya kandi yizeye ko bazatanga umusaruro.

Rayon Sports Izakina Idafite Abakinnyi Bayo B’Ingenzi

Mu gihe Amagaju FC ifite abakinnyi bayo bose, Rayon Sports iramanuka i Huye ifite ikibazo cy’abakinnyi bamwe batemerewe gukina. Kapiteni Muhire Kevin ntazaboneka kubera imvune, mu gihe Omborenga Fitina na Adama Bagayogo bafite amakarita atabemerera gukina. Ibi bishobora kugira ingaruka ku mikinire y’iyi kipe iyoboye Shampiyona.

Imyanya Amakipe Ariho Kugeza Ubu

Kugeza ubu, ku munsi wa 17 wa Shampiyona, Rayon Sports niyo iyoboye urutonde n’amanota 40, aho irusha APR FC amanota atatu gusa. Amagaju FC yo ari ku mwanya wa munani n’amanota 22. Uyu mukino uzaba ari ingenzi cyane ku mpande zombi, cyane cyane Rayon Sports ishaka gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona.

Uyu mukino uritegwa amaso n’abakunzi b’umupira w’amaguru, aho benshi bategereje kureba uko Rayon Sports izitwara idafite bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye, ndetse n’uburyo Amagaju FC izakoresha kugira ngo yihimure ku mukino ubanza warangiye amakipe yombi anganya.

Umutoza w’Amagaju FC, Niyongabo Amars, yavuze ko Robertihno ari umutoza usanzwe nk’abandi ahubwo ari uko afite ikipe nziza imuha abakinyi ashaka kandi bakomeye

Umutoza w’Amagaju FC, Niyongabo yagaragaje ko yizeye kuzatsindira Rayon Sports kuri Stade mpuzamahanga ya Huye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends