Robertinho wa Rayon yarifuza gutoza amavubi akayageza mu gikombe cy’isi

Robertinho utoza Rayon sport arifuza guhabwa ikipe y’igihugu y’u Rwanda akayitoza akaba yayihesha ticket iyijyana mu igikombe cy’isi.

Roberto Oliveira Goncalves do carmo uzwi mu mwuga wo gutoza mu by’umupira w’amaguru ku mazina ya Robertinho yavuze ko ashaka kuba umutoza w’amavubi akayageza mu irushanwa riruta Andi ku isi ariyo igikombe cy’isi, ibintu byananiye abatoza Bose bigeze gutozaho iyi kipe y’amavubi.

Uyu mugabo yatangaje ibi, mugihe harangiraga umukino wa Rayon sport uyu mutoza atoza warangiye ikipe ye ya Rayon sport itsinze kiyovu sport fc igakomeza kwicara ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Shamoiyona y”icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ikipe ya Rayon sport ikomeje kuyobora urutonde rwa Shamoiyona y’u Rwanda ku kinyuranyo cy’amanota 6 mugihe Apr bihanganiye igikombe irakira AS Kigali Kuri iki cyumweru kuwa 16 Gashyantare 2025.

Umukino wa Rayon sport waraye ubaye, warangiye iyi kipe itsinze ibitego 2 Kuri 1 cya kiyovu sport umukino wabaye mwiza ku bakunzi ba Rayon kubera igaruka ry’umutoza wayo ayabonga lebitsa ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga.

Robertinho arifuza gutoza amavubi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends