Robertinho yahakanye uburwayi, asaba Rayon Sports kumwishyura miliyoni 43 Frw imubereyemo

Umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho, uherutse guhagarikwa n’Ikipe ya Rayon Sports kubera ikibazo cy’umusaruro mucye banamushinja uburwayi bituma atayobora abakinnyi neza, yahakanye amakuru avuga ko arwaye, ahubwo asaba iyi kipe kumwishyura imishahara ye y’amezi atatu bamubereyemo kuko guhera muri Mutarama atarahabwa amafaranga,  uyu mutoza arishyuza agera kuri miliyoni 43 Frw ubundi ngo akisubirira iwabo agasanga umuryango kuko ngo ntacyo yaba ari gukora m’u Rwanda nta akazi.

Kuwa Mbere, tariki ya 14 Mata 2025, ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye Robertinho hamwe n’umutoza w’abanyezamu Mazimpaka André, bubamenyesha ko bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo yo gutoza iy’ikipe, kugira ngo hakorwe ipereza rituma ikipe yitwara nabi muri iy’iminsi.

Nyuma yo kwakira iyi baruwa, Robertinho yatangaje ko yatunguwe no kumva ko yahagaritswe kubera uburwayi bamushinja kandi we abizi neza ko ari muzima, ndetse ko ikibazo nyacyo kigomba kuba kiri mu mikorere y’ikipe itakimwishyura kandi ari mu kazi n’inyuma y’uko bitangajwe ko uyu mutoza atashoboye kuyobora abakinnyi mubihe bibi iy’ikipe irimo by’amikoro.

Yagize ati: “Simfite ikibazo cy’uburwayi. Ntabwo nigeze ndwara. Ndavuga n’umuganga wanjye, nta kibazo mfite. Ibi byose ni ibitangaza. Nk’umuntu wubaha akazi ke, ndasaba guhabwa ibyanjye nkigendera.”

Uyu mutoza w’imyaka 63 y’amavuko asanzwe ahembwa $5,000 ku kwezi, yavuze ko amaze amezi atatu adahabwa umushahara n’umwe, ibintu abona nk’agasuzuguro ndetse no kutubahiriza ibikubiye mu amasezerano. Yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe kumwishyura ibihumbi $30 by’amafaranga  angana na miliyoni 43 FRW yose bamurimo, ndetse bakanamugenera itike imusubiza muri Brésil, aho yifuza kujya kuba hamwe n’umuryango we kuko ntacyo yaba ari gukora kandi Atari mukazi.

Yagize ati: “Nkunda Rayon Sports, nkunda abafana bayo, ariko sinabaho ntahembwa. Maze amezi atatu nta mushahara. Ubu ndasaba gusa ko banyishyura, banyemerera gutaha. Nta kindi kibi nigeze nkorera iyi kipe.”

Yatangaje ko akunda Rayon Sport ndetse akanubaha abafana bayo gusa ibyo ino kipe yakoze bitari bikwiye,ibyo bamushinja ari ibinyoma atarwaye kandi ikibazo cy’umusaruro atariwe ahanini kiriho kuko n’ikibazo cyo kuba abakinnyi badahembwa nabo baygira ingaruka,murabyibuka ko hari nabahagaritswe Kubera kugumura abanda kudakora imyitozo.

Rayon Sports yahagaritse aba batoza bombi mbere y’umukino kugeza ubuyobozi bufashe icyemezo yafitanye na Mukura Vs n’ubwo uwo mukino wahagaritswe k’umunota wa 28 kubera ikibazo cy’amatara atarari gutanga urumuri ruhagije bikaba ngombwa ko bahagarika uwo mukino ikipe ikaba yamaze no kugaruka Ikigali gusa FERWAFA ntago irangaza umwanzuro yafashe kuri uno mukino niba uzasubirwamo cyangwa Mukura VS izaterwa mpaga 3-0 kuko nicyo itegeko riteganya.

Uko ibintu bihagaze, ikibazo hagati ya Rayon Sports na Robertinho gishobora kugera no mu nzego za siporo zireberera amategeko agenga dore ko muri ino kipe Atari ubwambere habayemo ibibazo nkibi byo kwambura abatoza,guhagarika abatoza nta mpamvu, igisigaye nugutegereza tukumva icyo ubuyoboza bwa Rayon Sport buzatangaza kukibazo cy’uyu mutoza niba baramwishyura akigendera nkuko abyufuza

Robertinho arishyuza Rayon Sport miliyoni 43

Robertinho yasabye ko bamwishyura bakamuha n’itike y’indege ubundi agasubira iwaboagasnga umuryango we

Robertinho yahakanye ibyuburwayi avuga ko atarwaye ari ukumubeshyera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends