Ikipe ya APR FC yamaze kumvikana n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Uganda(FUFA) ko umukinnyi uherutse kugurwa n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu witwa Ronald Ssekiganda atazifashishwa mu mikino ya CHAN rizatangira mu Kwezi gutaha kubera ko shampiyona y’u Rwanda izaba yaramaze gutangira.
Ubu bwumvikane bwemejwe nyuma y’uko uyu musore amategeko yamwemeraga kuba yazifashishwa mu irushanywa ny’Africaa rihuza ibihugu ariko bakoresheje abaikinnyi bakina imbere mu mu bihugu byabo rizwi nka CHAN rizatangira tariki ya 2 kanama kugeza kuya 30 kanama 2025, ribere muri Tanzania, kenya na Uganda.
Ibi byemejwe nyuma y’uko uyu musore atagaragaye kurutonde rw’abakinnyi igihugu cya Uganda cyizifashisha muri iyi mikino, n’ubwo uyu musore yafashije ino kipe no gukina imikino y’amajonjora dore ko yakinaga mu ikipe ya AS Villa SC yo muri Uganda aho yari na kapiteni wayo, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda FUFA ryari ryasabye APR FC ko yazabarekera uyu musore akazabafasha muri iyi mikino ya CHAN ariko ikipe ya APR FC yamaze kubamenyesha ko bitashoboka ko imubarekera kuko irushanywa rizarangira shampiyona y’u Rwanda yaratangiye.
Ssekiganda yavuye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ya Uganda mu cyumweru gishize ndetse ngo yanahawe iminsi micye y’ikiruhuko ubundi agahita asanga bagenzi be agatangira imyitozo muri APR FC.
Uyu musore Ronal Ssekiganda nyuma yo kuva mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ya Uganada yahise asimbuzwa Shamiru Kimwero usanzwe ukinira NEC FC muri Uganda.
Impamvu APR FC yanze ko uyu musore akina CHAN n’uko mu gihe iri rushanywa rizaba riri kuba ikipe ya APR FC ifitanye umukino ukomeye na Rayon Sport tariki ya 2 Kanama 2025 kuri Super Cuper, ndetse na shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda izatangira tariki ya 15 kanama 2025, bityo ko bitakunda uno musore agomba gutangira imyitozo muri APR FC vuba aha bidatinze, uyu musore yasinye imyaka ibiri muri iyi kipe.

Ronal Ssekiganda yamaze kuva mu mwiherero w’ikipe y’igihu ya Uganda aho agomba gutangira imyitozo vuba aha muri APR FC

Uganda yari yasabye APR FC ko uyu musore yazakina CHAN 2024 GUSA apr fc yababwiye ko bitashoboka
