Rumwe ruvugwa n’abarenga Miliyari: menya indimi 5 zivugwa na benshi ku isi

Uko bucya nuko bucya Niko isi itera imbere, ninako itumanaho rigenda rirushaho kwaguka bityo n’imiryango ikaguka kubera Icyo Rubanda ruhuriyeho. Kimwe mu gihuza imiryango kiza ku isonga hari ururimi.

Tjptrends yabateguriye Urutonde rw’indimi 5 zivugwa na benshi ku isi yose hashingiwe ku mubare w’abakoresha bavuga ururimi runaka ku isi yose haba ku mugabane wa Africa,asia, America,uburayi nindi yose.

Ku mwanya wa mbere hari ururimi rw’icyongereza rufite inkomoko mu gihugu cy’ubwongereza, uru rurimi ruvugwa n’abarenga Miliyari imwe na miliyoni magana atanu ku isi yose. Icyongereza Kandi kiri mu ndimi zikomeye ku isi kubera ko ni rumwe mu ndimi zitirwamo amagambo n’izindi ndimi Kandi hafi isi yose mu burezi icyongereza cyigishwa mu mashuri biri mu bituma uru rurimi rusakara mu batuye isi.

Ku mwanya wa Kabiri hari ururimi rwa mandarin Chinese, ururimi rukoreshwa cyane muri Asia cyane ko rufite inkomoko mu gihugu cy’ubushinwa. Uru rurimi rukoreshwa n’abarenga Miliyari imwe na miliyoni imwe ku isi yose, Kandi rufite umwihariko kuko ni rumwe mu ndimi zikomeye gufata no kuvuga ariko kubera uburyo rukunzwe abantu benshi bakomeje gushaka kurumenya bakarwiga.

Ku mwanya wa Gatatu hari ururimi rwa Hindi, Hindi ni ururimi ruvugwa n’abarenga miliyoni magana atandatu n’ebyiri ku isi hose. Uru rurimi rwa Hindi rukoreshwa cyane mu bice bya Asia y’epfo Kandi rukomoka mu gihugu cy’ubuhinde. Icyongera umubare w’abakoresha uru rurimi akenshi ni impamvu y’uko ubusanzwe ubuhinde Ari igihugu gituwe n’abantu benshi ku isi.

Umwanya wa Kane, hari ururimi rw’iki Espanol rukoreshwa n’abantu bagera kuri miliyoni magana atanu na mirongo ine n’umunani mu isi yose.Iki Espanol kiri kugenda cyaguka gukwirakwira isi kubera ko Ari ururimi rwa Kabiri mu ndimi zikoreshwa cyane muri leta zunze ubumwe.

Uru rutonde rusozerezwa n’igifaransa gikoreshwa byeruye cyangwa se bihoraho muri leta makumyabiri n’icyenda. Igifaransa kivugwa cyangwa kigakoreshwa n’abantu barenga miliyoni magana abiri na mirongo inani mugihe miliyoni mirongo irindwi zikoresha uru rurimi nk’urwa mbere mu bihugu byabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends