Runup na Olimah umuziki watangiye kubahira

Abahanzi b’abanyarwanda Olimah na Runup bari mu bahanzi bari kwihuta mu muziki mi gihe gito bamaze bawujemo ibidasanzwe ku banyamuziki mu Rwanda.

Ukuzamuka k’urwego rw’aba bahanzi kugaragaye nyuma y’uko nyuma yo kwinjira mu muziki bageze ku inzozi z’abahanzi benshi mu Rwanda zitorohera buri umwe kubera icyo bisaba n’imbaraga bisaba ngo zigerweho.

Mu ibyo aba bahanzi bakizamuka bari gushimirwaho na Benshi harimo ikiza imbere cyo kuba Bose bamaze kuzuza Umubare w’abarebye ibihangano byabo bagera kuri Miliyoni mu buryo budasanzwe bitewe n’igihe bamaze baje muri uri ruganda rwa Muziki.

Ngibi ibintu by’ingenzi kuri aba basore bagezeho bibashyira mu bari mu murongo mwiza w’abanyamuziki bashya bari kugaragaraho guhirwa.

Runup amaze imyaka ibiri akora umuziki Gusa ibikorwa bye byatangiye kumenyekana cyane ubwo yakoraga Indirimbo yitwa See mu mwaka wa 2024 iri muzo yakoze zigakundwa, kuri ubu muhanzi Ari mu byishimo byo kugira Indirimbo yarengeje abantu Miliyoni barebye Indirimbo ye byongeyeho mu gihe gito abikesha iyitwa Tsunami imaze kubigeraho kuko yarebwe na Miliyoni imwe mu minsi itageze muri 20 ibitamenyerewe cyane mu bahanzi bo mu Rwanda ndetse bikaba bishobora kurenga iyo mibare kuko ikizamuka.

Uwitwa Olimah nawe Umaze igihe gito yinjiye mu muziki bihoraho ubu Ari gushyirwa mu bahanzi bari guhirwa nawo kubwo kuzuza Miliyoni y’abarebye Indirimbo ye Nshya yise Aah nyamara nta ndirimbo zihera no mu 10 arashyira hanze bisa n’ibyoroheje urugendo rwe rw’umuziki arimo.

Icyo aba bombi bahuriyeho ni uko bageze kuri ibyo Ari bashya mu muziki ndetse bidasabye kumenyekanisha ibihangano byabo nk’uko bisigaye bimeze ku abanyamuziki muri iyi minsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends