Rutahizamu wa Rayon Sports Fall Ngagne, ashobora kumara igihe kinini adakina kubera ikibazo k’imvune yagiriye mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona, banganyijemo n’Amagaju FC 1-1 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize bisanaho sezo ye yarangiriye aha.
Aamakuru dukura mubantu b’imbere muri Rayon Sport baravuga ko uyu rutahizamu wumunya senegali fall ngagne ashobora kumara igihe kirekire cyane adakandagira mu ikibubuga kubera ko yagize ikibazo k’imvune yo mu ivi,yayigiriye k’umukino Rayon Sport yanganyijemo n’amagaju 1-1 icyo gitego ninawe wagitsinze ariko nyuma y’umukina yasohowe mu ikibuga bamuteruye bigaragara ko yababaye, byari byitezwe ko ari imvune yoroheje gusa ibyo siko bimeze kuko amakuru aravuga ko imvune yagize ikomeye cyane.
Umwe mubantu bo muri Rayon gagize ati “Yego, yavunitse mu ivi, ni imvune itoroshye. Ibikurikirira turaza kubimenya mu iminsi iri imbere hamaze gukorwa ibizamini byose .”
Imvune yo mu ivi bitewe n’uko imeze, ishobora gutuma umukinnnyi amara hagati y’amezi atatu n’atandatu cyangwa ashobora kurenga adakina, bivuze ko Fall Ngagne ashobora kutazongera kugaruka mu kibuga kugeza umwaka w’imikino 2024-2025 urangiye, mu gihe ari we wari uyoboye abafite ibitego byinshi muri shampiyona, aho amaze gutsinda 13 ndetse akaba ari n’umukinnyi Rayon Sports yagenderagaho cyane.
Ibi byatumye Rayon Sport ijya mugihombo gikabije ubu haribazwa uzasimbura uyu rutahizamu wabafashaga cyane mu gutsinda ibitego.umukino urangiye bakinaga namagajyu fc haba abayobozi ndetse n’abakinyi bamaze amasaha abiri muri stade bari munanama y’igitaraganya biravugwa ko hari bamwe bashobora no guhagarikwa kubera umusaruro mubi. Abatoza nabo iminsi yabo yatangiye kujya ibarirwa ku intoki nabaramuka badakomeje kwitwara neza bashobora nabo gusezererwa ariko ngo cyane cyane abatoza bungirije barashinjwa kujya guhura n’amakipe nt’amakuru ahagije bafite bityo bikabagora cyane muburyo bwo gusoma umukino
Kugeza ubu Rayon Sport iracyarusha APR FC amanota 4 kuko imwe ifite 41 indi ifite 38 aho hategerejwe uko aya makipe yombi bisanaho ariyo ahanganye ku igikombe cyuyu mwaka 2024-204,dutegereje kureba uko azitwara munsi irimbere gusa Rayon niyo bisaho ifite ibibazo kuko yatakaje umukinyi wayo w’ingenzi,harabura iminsi 12 gusa tukamenya uwegukana shampiona y’umwaka. Rayon Sport izakurikizaho Gasogi united naho APR FC izakurizaho POLICE FC.

Fall Ngagne agiye kumara sezo yose adakandagira mu ikibuga kube imvune

Ni umwe mubakinyi bari bahetse Rayon Sport
