Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Gitego Arthur, yamaze kubona ikipe nshya yerekezamo nyuma yo gutandukana na AFC Leopards yo muri Kenya. Uyu mukinnyi w’imyaka 27 y’amavuko yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ashobora konjyerwa bitewe nuko azitwara ya Clube Ferroviário de Beira imwe mu makipe akomeye muri Shampiyona ya Mozambique.
Gitego Arthur abaye Umunyarwanda wa kabiri ugiye gukinira iyi kipe nyuma ya Sibomana Patrick, wigeze kuyikinira mu myaka yashize. Amasezerano ye ashobora kongerwa bitewe n’imyitwarire ye mu kibuga no ku buryo azitwara muri shampiyona y’iki gihugu.
Uyu rutahizamu yari aherutse gutandukana na AFC Leopards yo muri Kenya nyuma yo kutumvikana ku bijyanye n’amasezerano. Biravugwa ko iyi kipe itubahirije ibikubiye mu masezerano ye, bituma yanzura kuyivamo akishakira ahandi yakomereza umwuga we wo gukina umupira w’amaguru kubera ko yabona muri kenya bitari kujyenda neza uko yabyifuzaga.
Inzira y’umupira wa Gitego Arthur
Mbere yo kujya muri Kenya, Gitego Arthur yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda. Yanyuze muri Kiyovu Sports, imwe mu makipe akunzwe cyane mu gihugu , ndetse na Marines FC y’i Rubavu, aho yahabwaga amahirwe yo kwigaragaza. Uyu mukinnyi kandi yagiye yitabazwa kenshi mu ikipe y’Igihugu Amavubi, aho yagiye atanga umusaruro mwiza mu mikino itandukanye yo mu Karere no ku rwego mpuzamahanga.
Kujya muri Clube Ferroviário de Beira ni intambwe nshya kuri Gitego Arthur murugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru, ndetse iyi shampiyona nshya yerekejemo izamuha amahirwe yo gukina ku rwego rufite ihanganana(competition)irihejuru kurusha aho yarasanzwe ndetse byanamufasha gufungura amarembo yo kujya gukina k’umugabane w’iburayi. Abafana b’umupira w’amaguru mu Rwanda bari buzuye amatsiko yo kureba uko azitwara muri iyi kipe nshya, by’umwihariko niba azashobora gutanga umusaruro mwiza kugira ngo akomeze kuzamura izina rye ku ruhando mpuzamahanga ndetse bibe byafasha n’ikipe y’igihugu amavubi kuba yabona rutahizamu ufite ubushobozi bwo guhangana kurwego mpuzamahanga.
Uyu mugabo aratangira urugendo rushya muri Mozambique, kandi abafana b’umupira bategereje kureba uko azitwara mu mwaka we wa mbere muri Ferroviário de Beira ndetse bakanamwifuriza amahirwe masa mu ikipe yerekejemo,kuba abashije kubon ikipe hanze y’urwanda ntagaruke gukina mu Rwanda bigaraza ko uyu musore afite ejo hazaza heza mu mupira wamaguru.

Rutahizamu w’Amavubi Gitego Arthur yabonye ikipe nshya muri Mozambique

Gitego Arthur yabonye ikipe nshya muri Mozambique nyuma yo gutanduka na fc Leopard yo muri kenya

Rutahizamu w’Amavubi Gitego Arthur yerekeje mu ikipe yitwa Clube Ferroviário de Beira
