Rutsiro FC yahagaritse Umutoza wayo mukuru Gatera Musa n’umunyezamu wayo wa mbere Arnold kubera umusaruro utari mwiza bagize ubwo bakinaga na APR FC k’umunsi wa 25 wa shampiyona y’iciro cya mbere hano iwacu m’u Rwanda.
Nitangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Mata 2025 n’ubuyobozi bwa Rutsiro FC rigira riti ” Rutsiro FC iramenyesha abakunzi bayo n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ko yahagaritse by’agateganyo Umutoza wayo Mukuru, Gatera Moussa hamwe n’Umunyezamu wayo Matumele Monzobo Arnold mu gihe gisigaye cya Shampiyona ya 2024/2025.”
“Iki cyemezo gifashwe nyuma y’umusaruro nkene aba bombi bagaragaje ku mukino wa Shampiyona w’umunsi wa 25 wahuje Rutsiro FC na APR FC tariki ya 26/4/2025 kuri Stade Umuganda. Umutoza wungirije Rubangura Omar akaba ari we ufata inshingano zo gutoza ikipe mu mikino isigaye ya Sampiyona.”
Byari byakomeje kujyenda bigarukwaho n’abantu benshi bagiye batandukannye kubera uburyo umuzamu wa Rutsiro yagiye yitsindisha bavuga ko ashobora kuba yaba yahawe ruswa kugira ngo yitsindishe ndetse n’abakinnyi wabonaga ko batabishyizemo imbaraga,abantu bagenda babigarukaho ko ibi arukwica umupira w’u Rwanda gusa nyuma nibwo hasohotse itangazo bivugwa ko umutoza n’umunyezamu bahagaritswe.
Nyamara nyuma y’umukino umutoza wa Rutsiro yatangaje ko ibyo abakinnyibe bakinnye nawe byamutunguye ko ataribyo yari yabatumye cyane ko mbere y’umukino bari batangaje ko bagiye gutanga ubutabera. Nugutegereza tukareba indi myanzuro iri buze gutangazwa nyuma bitewe n’ipereza ibyo rizatanga.

