Ikipe ya Rutsiro FC yasezeye kuri habimana Yves nyuma yaha uyu musore agiye kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sport, bivugwa ko yamaze kwishyura miliyoni 8 Frw.
Ibi byabaye nyuma y’uko hari hamaze iminsi hari inkuru zivuga ko Rayon Sport yaretse uyu musore ahubwo ikaba igiye gusinyisha mugunga Yves, gusa urujijo rwose rwaje kuva nyuma y’uko ikipe ya Rutsiro ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yashimiye uyu musore mu bihe byiza bagiranye ndetse inamwifuriza ishya n’ihirwe.
yagize iti”Twishimiye gutangaza ko Habimana Yves wari rutahizamu wacu yagiye muri Rayon Sports. Turamwifuriza ibyiza”.
Habimana Yves yitwaaye neza umwaka ushize w’imikino yatsinze ibitego 8 atanga imipira itandatu yavuye ibitego.
Rayon Sport kandi igiye gusinyisha na Mugunga Yves we wanatangiye imyitozo muri Rayon Sport.


